RFL
Kigali

Abakinnyi 10 b'umupira w'amaguru bakize kurusha abandi bose ku isi mu mwaka wa 2014

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/10/2014 16:47
10


Abakinnyi b’umupira w’amaguru, ni bamwe mu bantu bakorera amafaranga menshi ariko byagera ku babigize umwuga bakina ku mugabane w’u Burayi bwo bikaba akarusho, amafaranga yabo uretse mu mishahara minini bahembwa akaba anava ahandi hatandukanye nko mu kwamamaza, amafaranga bagurwa n’ahandi.



Ubuhanga bw’umukinnyi ari nabwo butuma agira igikundiro mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bunagira uruhare rukomeye mu gufasha umukinnyi kwinjiza amafaranga menshi, haba mu gutuma ahembwa umushahara utubutse ndetse no kwifuzwa n’amakompanyi akomeye ngo abamamarize. Uru rero ni urutonde dukesha ikinyamakuru Richest LifeStlye, rw’abakinnyi 10 b’umupira w’amaguru ku isi bafite amafaranga menshi kurusha abandi, aya mafaranga ari mu madorali, turagerageza no kuyabashyirira mu mafaranga y’u Rwanda.

=9) Gianluigi Buffon (Italy) – $70.000.000 (49.000.000.000 Rwf)

buffon

Umunyezamu Buffon akanaba Kapiteni w’ikipe y’igihugu cye cy’u Butaliyani, anakinira ikipe ya Turin nayo abereye Kapiteni. Igice kinini cy’amafaranga afite yagikuye mu kwamamariza Kompanyi ya Puma. Uyu aza ku mwanya cyenda ari nawo wa cumi kuko awusangiye n’undi mukinnyi banganya amafaranga.

=9) Yaya Toure (Ivory Coast) - $70.000.000 (49.000.000.000 Rwf)

yaya

Umunyafurika wo mu gihugu cya Cote d’Ivoire wagiye atwara ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza, kugeza ubu akinira ikipe ya Manchester City. Uyu ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ye Barcelona gutwara igikombe cya Champion League mu mwaka wa 2009 mbere yo kujya muri Manchester City. Uyu mukinnyi uretse kuba yaregukanye ibihembo by’agaciro bitandukanye, anahembwa menshi kandi akura atari macye mu bikorwa byo kwamamaza. Uyu nawe ari ku mwanya wa cyenda ari nawo wa cumi asangiye na mugenzi we Buffon wo mu Butaliyani

8) Samuel Eto’o (Cameroon) –$75 Million (52.500.000.000 Rwf)

rto

Uyu rutahizamu wo muri Cameroon yaciye agahigo ko guhembwa amafaranga menshi mu mwaka wa 2011, icyo gihe akaba yarahembwe miliyoni 20 z’ama Euros mu gihe yakiniraga ikipe yo mu Burusiya. Uyu mukinnyi wakinnye mu makipe akomeye nka Barcelona, AC Milan na Chelsea, anakura amafaranga menshi mu kwamamaza ndetse no mu gushora imari mu bigo by’itumanaho mu gihugu cye cya Cameroon. Uyu aza ku mwanya wa munani mu bakinnyi bigwijeho amafaranga menshi.

=6) Didier Drogba (Ivory Coast) –$90.000.000 (63.000.000.000 Rwf)

didier

Didier Drogba wo muri Cote d’Ivoire yatangiye kwinjiza agatubutse ubwo yinjiraga mu ikipe ya Chelsea muri 2004, aho byamuhesheje kuba ikirangirire asinyana amasezerano atandukanye n’ibigo by’ubucuruzi ngo abyamamarize, icyo gihe yari akiri muto kuko yari afite imyaka 26 y’amavuko. Uyu mukinnyi yagiye anegukana ibihembo bitandukanye kandi ahembwa menshi muri Chelsea, ubu nabwo akaba agihembwa atari macye mu ikipe ya Chelsea nyuma yo kuhagaruka avuye mu ikipe ya Galatasaray. Uyu ari ku myanya wa gatandatu anasangiye n’undi mukinnyi.

=6) Ronaldinho (Brazil) –$90.000.000 (63.000.000.000 Rwf)

dinho

Umukinnyi ukomoka muri Brazil uzwi ku izina rya Ronaldinho Gaucho, ni umwe mu bakinnyi bubatse amateka akomeye mu mupira w’amaguru. Yatangiye kubona amafaranga menshi ubwo yabaga mu ikipe ya Paris St Germain yo mu Bufaransa akerekeza muri Barcelona, ageze muri iyi kipe yaje kuba icyamamare cyane kuburyo mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2002 yari ahanzwe amaso kurusha abandi bakinnyi bose. Yamamarije ibigo bikomeye bitandukanye harimo na Kompanyi kabuhariwe mu kwambika abakinnyi yitwa “NIKE”. Ibyo byose byamuhesheje kuba kugeza ubu ari mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bafite amafaranga menshi, akaba ari ku mwanya wa 6 asangiye na Didier Drogba.

5) Wayne Rooney (England) –$95.000.000 (66.500.000.000 Rwf)

rooney

Rutahizamu w’u Bwongereza Wayne Rooney aherutse gusinya amasezerano yamuhesheje akayabo, aho ikipe ye ya Manchester United yatangiye kujya imuhemba amafaranga atarigeze ahembwa undi mukinnyi ku isi, ayo akaba ari ama euros 365,000 buri cyumweru, ayo akazayahembwa mu gihe cy’imyaka itanu. Uretse umushahara utubutse, Wyne Rooney anakura amafaranga menshi mu kwamamaza amakompanyi akomeye harimo na “NIKE”. Ibyo bimuhesha kuba ku mwanya wa gatanu w’abakinnyi w’umupira w’amaguru b’abaherwe kurusha abandi.

4) Zlatan Ibrahimovic (Sweden) – –$100.000.000 (70.000.000.000 Rwf)

ibra

Uyu mukinnyi w’icyamamare ukomoka muri Suede, yigeze kuca agahigo ko kuba umukinnyi uhenze kurusha abandi. Akayabo k’amafaranga afite yagiye agakura mu kugurwa n’amakipe y’ibihangange yagiye amuhererekanya harimo nka Barcelona, AC Milan, Juventus na Paris St Germain, ayo makipe yose kandi akaba yarahitaga atangira kumuhembwa amafaranga menshi cyane. Ibyo bimuhesha kuba ku mwanya wa kane w’abaherwe ku isi bakina umupira w’amaguru.

3) Kaka (Brazil) –$110.000.000 (77.000.000.000 Rwf)

kaka

Uyu mukinnyi Kaka ukomoka muri Brazil yagiye akura amafaranga atari macye mu mupira w’amaguru aho yakiniye amakipe akomeye nka AC Milan na Real Madrid gusa anakura menshi cyane mu bikorwa bye by’ubucuruzi avanga no kwamamariza amakompanyi akomene nka Ea Sports, Adidas na Sony. Afite kandi inyubako zihenze cyane mu mijyi itandukanye nka Manhattan, New York, Milan na Madrid. Ibyo bimuhesha kuza ku mwanya wa gatatu w’abaherwe bakina umupira w’amaguru ku isi yose.

2) Lionel Messi (Argentina) – –$180.000.000 (126.000.000.000 Rwf)

messi

utahizamu Lionel Messi wa Barcelona ukomoka muri Argentine anabereye Kapiteni. Uyu muri 2012 yaje gusinya na Barcelona yari asanzwe akinira, bongera amasezerano yo kuzayikinira kugeza mu mwaka wa 2018, aho buri mwaka azajya ahembwa miliyoni 15 z’ama euros. Uyu mukinnyi kandi yamamariza amakompanyi akomeye ku isi arimo na Adidas, ibi byose bikaba byaramuhesheje kuba ku mwanya wa kabiri w’abakinnyi b’abaherwe ku isi.

1) Cristiano Ronaldo (Portugal) – –$230.000.000 (161.000.000.000 Rwf)

cris

Uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal ari nawe uherutse kwegukana umupira wa zahabu (Ballon d’Or) niwe mukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuherwe kurusha abandi bose kuri iyi si dutuye. Uyu mugabo yanabaye umukinnyi waguzwe menshi ubwo yavaga muri Manchester United ajya muri Real Madrid mu mwaka wa 2009, akaba yaramaze no gusinyana nayo amasezerano yo kuzayikinira kugeza mu mwaka wa 2018. Uretse umushahara ahembwa muri Real Madrid, ikipe y’igihugu cye cya Portugal ayikuramo miliyoni 17 z’ama euros buri mwaka. Uyu mukinnyi kandi akura akayabo mu kwamamaza, dore ko aza no ku mwanya wa kabiri mu mateka mu kwinjiza amafaranga ava mu kwamamaza, aho akurikira David Beckham wa mbere mu gukizwa no kwamamaza n’ubwo atarusha Cristiano amafaranga ubaze igiteranyo cy’ayo afite yose.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jean baptiste9 years ago
    Ko. mwibagiwe ba Migi
  • 9 years ago
    nibyo C R
  • Manikuze Aime Loge9 years ago
    muzadukorere nurutonde rwabakinnyi bakize murwanda gusa nabiriya nibyiza
  • Dushime Emmanuel9 years ago
    messi muminsi mike araba aciye kuri ronaldo kuko ari kuzamuka bihambaye
  • dushime hazard9 years ago
    christiano kbs
  • Musabyimana Theoneste9 years ago
    Ronardo Arakwakwanya Hhaha!
  • tuyishime9 years ago
    umva ibyo uvuga nago messi yaca kuri cr7 .ahubwo komereza aho musore wacu cr7
  • Patrick9 years ago
    Azabayobora kugeza gufa kwe oyeeeeeee ronaldo
  • iranyumva jeanpaul9 years ago
    mess turamwemera komutavuze neimar
  • Sibomana11 months ago
    Messinarinzikoariwewambere





Inyarwanda BACKGROUND