RFL
Kigali

18 ba Police FC bagomba kwakira Rayon Sports kuri uyu wa Kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/12/2017 22:50
1


Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2017 ni bwo ikipe ya Police FC igomba kwakira Rayon Sports mu mukino w’ikirarane ugomba kubera ku kibuga cya Kicukiro guhera saa cyenda n’igice (15h30’).



Police FC ifite abakinnyi batatu (3) bakubutse mu mikino ya CECAFA n’ikipe y’igihugu (Amavubi), bose bari ku rutonde Seninga Innocent araba arebamo 11 beza agomba kubana mu kibuga bahatana na Rayon Sports idafite Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot Mansare bari mu ikipe y’igihugu y’Abarundi.

Nzarora Marcel umunyezamu wa mbere wa Police FC, Biramahire Abeddy na Mico Justin bombi bakina bataha izamu bose bari mu mwiherero w’abakinnyi 18 batoranyijwe na Seninga kuri uyu wa Gatatu. Uretse kuba Police FC yagaruye aba basore batatu (3), yagaruye Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi akaba na kapiteni w’iyi kipe uheruka gukina umukino wa APR FC cyo kimwe na Habimana Hussein bose bari baragize ikibazo cya malaria.

Dore abakinnyi 18 bagomba kuvamo 11 babanza kibuga

Mu izamu (2): Nzarora Marcel (GK, 18), Bwanakweli Emmanuel 29.

Abakina inyuma (6): Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Ndayishimiye Celestin 3, Ishimwe Issa Zappy 26, Patrick Umwungeri 5, Twagizimana Fabrice (C 5), Habimana Hussein 20.

Abakina hagati (7): Mushimiyimana Mohammed 10, Nzabanita David 16, Eric Ngendahimana 24, Nizeyimana Mirafa 4, Muzerwa Amin 17 , Niyonzima Jean Paul 7 na Nsengiyumva Moustapha 11.

Abataha izamu (3): Biramahire Abeddy 23 ,  Mico Justin 8 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14.

Dore abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Poolice FC probable XI: Nzarora Marcel (18, GK), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV 12, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6,C), Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Mushimiyimana Mohammed 10, Biramahire Abeddy 23, Muzerwa Amin 17 na Mico Justin 8.

Ku ruhande rwa Rayon Sports idafite Kwizera Pierrot Mansare na Nahimana Shassir bari muri CECAFA n’ikipe y’igihugu y’Abarundi, baraza kuba baha umwanya Bimenyimana Bonfils Caleb na Niyonzima Olivier Sefu badakunze kubanza mu kibuga kugira ngo barwane ku ikipe.

Rayon Sports yagaruye Mukunzi Yannick, Eric Rutanga Alba, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Ndayishimiye Eric Bakame , Usengimana Faustin na Manzi Thierry bari kumwe n’Amavubi muri CECAFA.

Karekezi Olivier araba akina umukino wa mbere nyuma yo kuva mu maboko ya Polisi

Karekezi Olivier araba akina umukino wa mbere nyuma yo kuva mu maboko ya Polisi

Dore abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Rayon Sports Probable XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Nyamdwi Saddam 16, Rutanga Eric  Alba 3, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mukunzi Yannick Joy 6 , Manishimwe Djabel 28, Nova Bayama 24, Bimenyimana Bonfils Caleb 7 na Tidiane Kone 19.

Eric Ngendahimana na Kwizera Pierrot bakurikiye umupira

Kwizera Pierrot 23 ntari mu Rwanda 

Nahimana Shassir abwo yarimo yishimira igitego

Rayon Sports kandi irakina uyu mukino idafite Nahimana Shassir 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RUKUNDO WILSON6 years ago
    rayon sports turakubita agakipe 3-0 porice fc





Inyarwanda BACKGROUND