RFL
Kigali

11 ba Police FC babanza mu kibuga bahura na Mukura Victory Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/10/2017 15:06
0


Mu minota micye iri imbere nibwo ikipe ya Police FC icakirana na Mukura Victory Sport mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ugomba kubera kuri sitade Huye guhera saa cyenda n’igice (15h30’). Usabimana Olivier na Ishimwe Issa Zappy ni abakinnyi bashya kuri uru rutonde.



Mu bakinnyi babanje mu kibuga mu mukino batsinzwemo na Etincelles FC ibitego 3-1, Munezero Fiston afite ikarita itukura ntiyemerewe gukina niyo mpamvu Habimana Hussein yajemo, Mpozembizi Mohammed afite ikibazo cy’imvune byatumye asimburwa na Ishimwe Issa Zappy. Mico Justin kandi yongeye kugaruka muri 11 mu gihe Mushimiyimana Mohammed agomba kubanza hanze agaha umwanya Nzabanita David.

Mu izamu harabanzamo Nzarora Marcel mu gihe mu mukino ubanza hari habanjemo Nduwayo Danny Bariteze bita Barthez kuri ubu utari mu bakinnyi 18 bari mu karere ka Huye. Manishimwe Yves wari wagiyemo asimbuye kuri sitade Umuganda kuri ubu yabanjemo mu mwanya wa Eric Ngendahimana.

Dore abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Police FC:

Izamu: Nzarora Marcel (GK, 18)

Abugarira: Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6-C).

Hagati: Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Manishimwe Yves 22, Usabimana Olivier 19.

Ubusatirizi: Mico Justin 8 na Songa Isaie 9.

Seninga  Innocent

Seninga Innocent yakoze impinduka nyishi muri 11

Abasimbura: Bwanakweli Emmanuel 27, Muhinda Bryan 15, Muvandimwe JMV 12, Mwizerwa Amin 17, Eric Ngendahimana 24 na Biramahire Abeddy23






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND