Ubwo AS Kigali yatsindwaga na APR FC ibitego 2-0 mu mikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund ntiyari ifite kapiteni Kayumba Soter wari ufite ikibazo cy’uburwayi ariko kuri ubu akaba yitezwe ku mukino wa Rayon Sports nubwo Ishimwe Kevin na Ngandu Omar batazakina uyu mukino.
Mu myitozo yakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeli 2017 nibwo byagaragaye ko myugariro Ngandu Omar atameze neza kuko igihe bamaze bakoraimyitozo we yari kumwe n’umuganga amwitaho mu gihe Ishimwe Kevin yari yicaye hanze y’ikibuga anaziritse akaguru bitewe n’imvune yakuye mu mukino wa APR FC.
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali avuga ko nubwo yagaruye kapiteni akabura Ngandu na Ishimwe yiteguye bishoboka kandi ko yizeye ko azatahana umusaruro imbere ya Rayon Sports.
“Twiteguye neza. Twakinnye umukino wa mbere, ntibiba byoroshye, ikipe umuntu aba yubaka nubwo abantu abab badashaka ko utsinda ariko buri muntu aba afite ibitekerezo bye. Mu gutsindwa ntabwo twabyakiriye neza ariko hari impande nyinshi kuko urebye n’abakinnyi twakinishije tuba dushaka itsinda ry’abakinnyi tuzakoresha muri shampiyona”. Eric Nshikmiyimana
Uyu mutoza kandi avuga ko kuva mu mikino yakiniye mu Karere ka Rubavu akanabona igikombe, aracyari muri gahunda yo gushaka abakinnyi bahamye azakoresha mu mwaka w’imikino 2017-2018.
“Nsubiye inyuma gato, rya rushanwa twakinnye I Rubavu, kenshi usibye ku ruhande rw’abugarira, urebye hagati n’imbere nagiye mpindura ngatanga amahirwe ku bakinnyi ndeba ukuntu nakora ikipe nashingiraho nzatangiza shampiyona. N’ubu niko nakomeje”.Eric Nshimiyimana
AS Kigali mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeli 2017
Kuri uyu wa Gatau AS Kigali iraba ikina na Rayon Sports iri mu byago byo kuba yabuze Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wayo wamaze kwitaba Imana. Rayon Sports iraba ishaka amanota atatu y’umunsi kugira ngo yizere kugira amanota atandatu kuko umukino uheruka yatsinze Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugabo Gabriel.
Ikipe ya AS Kigali igomba guhura na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu
Bate Shamir (ibumoso) na Hategekimana Bonheur (ibumoso) abanyezamu ba AS Kigali
Abatoza baganira
Ishimwe Kevin yagize ikibazo ku kaguru mu mukino batsinzwemo na APR FC
Nizeyimana Alphonse bita Ndanda wabyaranye na Anita Pendo nawe ni umunyezamu wa AS Kigali
Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali
Nshuti Dominique Savio
Nshutiyamagara Ismael Kodo nawe aba akina mu bakinnyi anabafasha kubereka uko bikorwa
Myugariro Bishira Latif aganira na Nshuti Dominique Savio
Ntamuhanga Thumaine Tity ategwa na Nsabimana Eric Zidane
Ngama Emmanuel
Ally Niyonzima akurura Ngama Emmanuel bavanye muri Mukura Victory Sport
Mutijima Janvier yakoraga imyitozo idakomeye
Benedata Janvier muri AS Kigali
Ntwali Evode (ibumoso) na Iradukunda Eric Radou (iburyo)
Hategekimana Bonheur umunyezamu wavuye muri Kiyovu Sport
Nyuma y'imyitozo abatoza bahuye na Nshimiye Joseph umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa AS Kigali
Ngandu Omar avurwa
Rwarutabura yongeye kugaragara ku myitozo ya AS Kigali
AS Kigali basenga nyuma y'imyitozo
Abakinnyi baganira hagati yabo
AMAFOTO:Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO