RFL
Kigali

MU MAFOTO: Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda indi myaka 7 mu birori byitabiriwe n’abakuru b'ibihugu benshi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/08/2017 9:55
0


Paul Kagame amaze kurahirira kuyobora u Rwanda indi myaka 7 iri mbere mu birori biri kubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017.



Ni ibirori byitabiriwe n’abaturage benshi basaga ibihumbi 25 baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse abanyarwanda benshi cyane bakurikiraniye uyu muhango kuri Televiziyo y'u Rwanda no ku maradiyo. Muri ibi birori hari abakuru b’ibihugu binyuranye baje gushyigikira mugenzi wabo Paul Kagame. Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye ibi birori harimo; Perezida wa Komisiyo y’ubumwe bwa Africa Moussa Faki Mahamat, Amina Mohamed, Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe ibidukikije n'abandi batandukanye.

Stade Amahoro yakubise iruzura

Abakuru b’ibihugu bitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame ni; Perezida Archange Touadera wa Centre Africa, Perezida Hage Geingob wa Namibia, Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Perezida Edgar Lungu wa Zambia, Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Yemi Osinbajo Perezida w’agateganyo wa Nigeria, Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger, Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Perezida Omar el Bashir wa Sudan, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé  wa Togo, Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Perezida Macky Sall wa Senegal, Perezida Denis Sassou Ng’uesso wa Congo Brazzaville, Perezida Alpha Conde wa Guinea n'abandi. 

Paul Kagame

Hari abanyacyubahiro benshi cyane

Prof Sam Rugege,Umuyobozi w'Urukiko rw'ikirenga ni we wayoboye uyu muhango w’irahira rya Paul Kagame. Prof Sam Rugege yahaye Perezida Kagame ibirango by'igihugu birimo Itegeko Nshinga, Idarapo ry'u Rwanda, Ikirangantego n'indirimbo yubahiriza igihugu nk'ikimenyetso cy'uko abaye umurinzi w'igihugu.Mu bindi Paul Kagame yashyikirijwe mu irahira rye harimo; Inkota, Ingabo ndetse n'ikirangantego cy'Ingabo z'igihugu, nk'ikimenyetso cy'uko ari umugaba w'Ikirenga w'ingabo z'igihugu. Ibi akaba yabishyikirijwe n'umugaba mukuru w'ingabo Gen Patrick Nyamvumba.

Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame ari naryo ryasoje uyu muhango, yatangiye avuga ko kuba ibi birori byitabiriwe cyane ari iby'agaciro. Yashimiye amashyaka 8 yamushyigikiye, ashimira n'abanyarwanda bamugiriye icyizere bakamutorera kongera kuyobora u Rwanda. Perezida Kagame yagize ati:

Uyu munsi ni uwo kwishima no kubashimira mwese. Munyihanganire mbanze mvuge mu rurimi abashyitsi bumva, namwe ndababwira kuko turi kumwe kandi ubutumwa bw'uyu munsi burabageraho. Kuba ibi birori byitabiriwe ku buryo bungana burya n'iby'igiciro kuri twe kandi biraduha imbaraga. Ndashimira cyane amashyaka umunani yanshyigikiye akemera kuntangaho umukandida, nkanashimira n'abakandida twari duhanganye. Ndabashimira icyizere mwongeye kungirira , ariko icy'ingenzi ni icyizere mwifitemo. Gukomeza kubakorera ni ishema kuri njye. Nta ntambara yagombye kudutera ubwoba, kuko Imana iri ku ruhande rwacu. Mu byo tuzibandaho kurusha ibindi ni ugukomeza igihango cyo gukora ibyiza gusa dufitanye.

Paul Kagame

Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda indi myaka 7

Paul Kagame ashyira umukono ku ndahiro

Abantu benshi cyane bitabiriye ibi birori


Paul KagamePaul Kagame

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gikorwa

Paul KagamePaul KagamePaul KagamePaul KagamePaul KagamePaul KagamePaul Kagame

Ingabo z'u Rwanda mu karasisi

Paul KagamePaul KagamePaul Kagame

Bakiriye abashyitsi mu mbyino gakondo


Barimo barakira abashyitsi babaha ikaze mu Rwanda

Paul KagamePaul KagamePaul KagamePaul KagamePaul KagamePaul Kagame

Perezida Kagame asuhuza abitabiriye ibi birori

Paul Kagame

 


Paul Kagame

Yashyikirijwe ibirango by'igihugu

Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro

Ijambo rya Perezida Kagame ni ryo ryasoje ibi birori

Perezida Kenyatta n'umufasha we basuhuza Perezida Kagame n'umuryango we

Paul KagamePaul KagamePaul Kagame

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Sabin Abayo- Afrifame Pictures

REBA HANO INCAMAKE UBWO PEREZIDA KAGAME YARAHIRIRAGA KUYOBORA U RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND