RFL
Kigali

Rubavu: Hateguwe igitaramo cyo gushimira Perezida Paul Kagame ku bwo gushakira amahoro Afrika n’isi muri rusange

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2018 12:27
0


Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeli 2018 mu karere ka Rubavu harabera igikorwa cyo gushimira Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda ku bwo gushakira amahoro Afrika n'isi muri rusange.



Ni igitaramo cyateguwe muy rwego rwo gushimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda  ndetse no kwifatanya na FPR INKOTANYI ku bw’intsinzi yagize mu matora y’Abadepite uyu mwaka. Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi batandukanye. Hazaba hari Orchestre yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse Makanyaga Abdoul wo Rwanda.

Mu kiganiro Inyarwanda.com twagiranye na Kasongo Paluku Thierry umuyobozi mukuru wa Scandinavia ahazabera iki gitaramo yemeje ko u Rwanda ari igihugu gikwiye gushima umukuru w’igihugu Paul Kagame kuko aho u Rwanda rwavuye ari kure cyane uhereye no kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu igihugu cy'u Rwanda kikaba kigeze aheza ndetse hakomeye.

Yavuze kandi ko Afrika idafite umuyobozi nka Paul Kagame yahomba byinshi na cyane ko bimwe mu bihugu by’Afrika bimutangira ubuhamya. Mu gifaransa cyinshi twagerageje gushyira mu Kinyarwanda, yagize ati:

U Rwanda ni igihugu gikomeye uhereye ku mutekano, iterambere ndetse n’ibindi byinshi igihugu kimaze kugeraho kandi  byose kibikesha umuyobozi wacyo Paul Kagame. Ubwo rero nka Scandinavia twasanze nta bundi buryo twamushimira uretse kubinyuza muri iki gitaramo twateguye twizeye ko kizaba icyo kumushimira ku bw’amahoro yahaye u Rwanda, Afrika ndetse n’isi muri rusange. Kuva mu 1994 nta wari uzi ko u Rwanda rwakongera kubaho ariko byarabaye ubwo rero reka tumushimire nk’Abanyafrika muri rusange.

Bag Dad Musica, Makanyaga Abdoul ni bo bahanzi bazataramira abanyarubavu bazitabira iki gitaramo cyiswe Intsinzi ni iya FPR cyateguwe na Kasongo Paluku Thieery umuyobozi wa Scandinavia. Biteganyijwe ko kwinjira muri iki gitaramo bisaba kugura icyo kunywa gusa. Saa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba (18h00’) ni bwo kizaba gitangiye mu gihe Saa mbili z’ijoro (20h00’) abahanzi batandukanye ari bwo bazaba batangiye gususurutsa imbaga izaba yitabiriye igitaramo.

Biteganijwe ko kandi hazabaho umuhango wo kuvuga ijambo rishimangira ubutware bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ndetse no kumushimira ku bwo gushakira Afrika amahoro, iterambere ndetse n’ibindi bitandukanye. Iki gitaramo kizabera mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Gisenyi ahazwi nko mu Migina ku kabare ka Scandinavia.

Paul Kagame

Igitaramo cyo gushimira Perezida Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND