RFL
Kigali

Malala Yousafzai wahawe igihembo cyitiriwe Nobel arasaba ibihugu bya Commonwealth guhindura imikorere

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/04/2018 11:23
0


Mu gihe i London mu Bwongereza hateraniye ihuriro ngarukamwaka rihuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byiganjemo ibyahoze bikolonizwa n’u Bwongereza (Commonwealth),Malala Yousafzai arasaba ibi bihugu guhindura Politiki bikagenera ingengo y’imari ifatika uburezi butavangura abana b’abakobwa n’abahungu.



Malala Yousafzai ni umukobwa wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kuko yaharaniye gushakira uburezi abana b’abakobwa bo mu gihugu cye cya Pakistan cyayogojwe n’imirwano y’umutwe w’abatalibani. Malala Yousafzai ni we wahawe iki gihembo ari muto kurusha abandi ku isi, ubwo yari afite imyaka 17 gusa.

Malala atanga impanuro

Malala abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye ibihugu 53 biteraniye i London gufata umwanzuro wo guhindura politiki z’uburezi. Malala yifuza ko ibi bihugu byajya bigenera ingengo y’imari ingana na 20 % uburezi bw’abana bose nta vangura ,baba abakobwa n’abahungu.

Malala yemeza ko ibi bihugu kandi bikwiye kwita cyane ku burezi bw’abana b’abakobwa cyane ko umubare munini w’abana b’abakobwa bataye ishuri uri mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth. Ubushakashatsi buheruka bwo mu mwaka wa 2016 bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF bwerekana ko miliyoni 130 z’abana b’abakobwa ku isi bataye ishuri. Muri aba 2/3 bakaba baturuka mu bihugu bigize uyu muryango wa Commonwealth.

Image result for Malala yousafzai pictures

Malala yumva nta kosa afite iyo arengera uburenganzira bwa muntu

Malala Yousafzai wavutse mu mwaka wa 1997, yigeze kuraswa n’abarwanyi b’abatalibani mu mwaka wa 2012 azira guhirimbanira uburenganzira bw’abana b’abakobwa mu gihugu cye Pakistana, ku bw’amahirwe aravurwa arakira. Ibi bikaba ari nabyo byamwongereye amahirwe yo kwegukana igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Ihuriro ry’ibihugu binyamuryango rya commonwealth riteraniye i Londre ku mugabane w’uburayi rihuje abavuga rikijyana mu nzego zitandukanye kandi barenga ibihumbi bitanu (5000) kuva taliki ya 16 kugeza taliki ya 20 Mata uyu mwaka wa 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND