RFL
Kigali

Isabel dos Santos umuherwekazi wa mbere muri Afurika yavuze byinshi ku buzima bwe anatanga inama zafasha abifuza kuba nka we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/10/2018 18:51
0


Ubusanzwe umugabo wo muri Nigeria witwa Aliko Dangote afatwa nk’umugabo wa mbere ukize muri Afurika. Umugore ukize kurusha abandi muri Afurika ni Isabel dos Santos w'imyaka 45 y'amavuko wo muri Angola, hagendewe ku kayabo yinjiza n’ibyo akora ndetse nawe arabihamya.



Isabel dos Santos, ni umukobwa wa José Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola kuva mu mwaka w’1979 kugeza mu w’2017. Afite umugabo umwe n’abana 4. Mu kiganiro kirambuye yavugiyemo byinshi bimwerekeyeho, Isabel dos Santos yahishuye ko biba bitoroshye nk’umugore w’umushabitsi by’umwihariko w’umunyafurikakazi mu isi yuzuyemo abashabitsi b’abagabo. Icyakora ngo iyo uzi icyo ushaka ntabwo ucika intege ahubwo ukomeza kurwana n’inzitizi ukagera aho wifuza kugera.

Ubwo yabazwaga niba abagabo bari mu buzima bwe (ababyeyi be, umugabo we, basaza be ndetse n’abandi bagabo baziranye) hari uruhare baba bagira mu iterambere rye, yahamije ko se umubyara ari we ntandaro ya byose kuko mu mikurire ye atigeze amwereka ko hari ibyo ashoboye n’ibyo adashoboye kubera ko ari umukobwa, haba mu kwiga ndetse no mu gukora indi mirimo isanzwe, ngo ntiyigeze amuca intege dore ko muri byose yamuhaga amahirwe amwe na basaza be.

Isabel dos Santos Umuherwekazi wa mbere muri Afurika

Umugabo we ni we muntu wa mbere umushyigikira ndetse akanamuha umwanya wo kwita kuri Business ze ntanamwime umwanya wo kujya mu ngendo z’akazi kuko amwumva kurusha abandi akanamutera imbaraga amwibutsa ko ashoboye. Zimwe mu mbogamizi Isabel dos Santos yagiye ahura nazo mu kazi ke ni ukwisanga akenshi ari we mugore wenyine mu nama z’ubucuruzi, ibi bikaba hari aho bituma adafatwa nk’uwafata ibyemezo kuri business ye abo bahanganye bakaba bamusuzugura ku isoko ry’umurimo ndetse no kwisanga ari we mwirabura wenyine muri bimwe mu bihuza abacuruzi bakomeye ubwabyo ni ikibazo.

Kimwe mu bimutera guhatana no kunyura muri izo nzitizi gitwari ni ukudacika intege, akibuka icyo ashake ndetse mu buhanga bwe agahatana cyane akaba umutsinzi cyane. Ubwo yabazwaga niba hari ibikorwa byo gufasha ajya agiramo uruhare yavuze ko icyo yifuza ari ukuba mu gihugu ndetse no ku mugabane mwiza yarabigizemo uruhare. Ibi bimutera kugira uruhare mu bikorwa by’urukundo, abamusabye ubufasha akabubaha ndetse no muri kompanyi ye bwite bagira ibikorwa byihariye byo gufasha cyane ko bafite abakozi bahoraho b’abakorerabushake, bifashishwa mu gufasha abana bato, abarwayi batagira kirengera ndetse n’abakene badafite ababitaho.

Isabel agira inama bagenzi be ko badakwiye gucika intege

Ku bijyanye n’imibereho myiza, uyu mugore Isabel dos Santos ajya agaragara mu bikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya Malaria, imirire mibi ndetse no mu gutanga amazi asukuye cyane cyane bakaba bita ku baturage bo mu byaro bya kure batagira ababitaho bihagije. Nk’umwe mu bagore bamaze kugira aho bagera agira inama bagenzi be yo kudacika intege ndetse akibutsa abantu bose iyo bava bakagera kujya bagerageza gukoresha neza igihe cyabo, bakemera kugira ibyo bigomwa bitewe n’icyo bashaka kandi ku kijyanye no gushora amafaranga muri business bakabitekerezaho cyane. Asoza agira inama ababyeyi ko bakwiye guha abana babo b’abakobwa amahirwe amwe n’abahungu, nabo bakiga ibyo bakunda kuko bizabafasha kuzakora akazi bishimira kandi bibagire indashyikirwa.

Src:Today News Africa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND