RFL
Kigali

Iain Stewart, umuzungu uririmba ikinyarwanda asanga gukomera ku rurimi n'injyana gakondo ari byo byarenza imipaka muzika y'u Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/11/2018 15:45
0


Ubusanzwe amazina ye ni Iain Stewart, ni umuzungu wamamaye hano mu Rwanda mu minsi ishize kubera indirimbo yakoze mu kinyarwanda. Akomoka Scotland mu bwami bw'Ubwongereza, mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yahamije ko abahanzi b'abanyarwanda bashobora kuba ibyamamare ku Isi igihe cyose bashikama ku rurimi n'injyana gakondo.



Aganira na Inyarwanda.com yatangiye ahamya ko 'Ndagukunda ' ariyo ndirimbo ya mbere yakoze mu rurimi rw'ikinyarwanda ariko ngo afite indirimbo nyinshi zirimo amagambo macye y'ikinyarwanda, urugero yatanze rukaba ari 'love again' yakoranye na Mani Martin. Avuga k'u Rwanda, Stewart yagize ati "U Rwanda ni igihugu kimba ku mutima, nkunda abanyarwanda kandi ni igihugu cyanjye cya  kabiri narahashatse kandi mpafite inshuti, umuryango n'abakunzi b'ibihangano byanjye nifuje kubashimisha mu rurimi umunyarwanda wese yumva."                        

Uyu mugabo ahamya ko yaje mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 2013 ubwo yanakoranye indirimbo n'umuhanzi Jean Paul Samputu. Ariko kandi ikinyarwanda ngo ni ururimi akunda kandi agerageza kwiga cyane uko abishoboye, ati "Hari icyo nkura ku mudamu wanjye ariko muri iyi ndirimbo umwarimu wamfashije ni produce Med Beats nshimira cyane ukwihangana yabigizemo hari amagambo yankomereye cyane kuvuga ariko akagerageza kumfasha ngo mbashe kuyavuga byamutwaye umwanya ariko arihangana."   

Stewart

Stewart yashatse mu Rwanda impamvu ituma akunda u Rwanda kubi           

Uyu mugabo ahamya ko hari abahanzi benshi b'abanyarwanda azi ati "Yego nzi abahanzi benshi kandi babibifitiye  ubunararibonye mpereye kubo twakoranye indirimbo nka Mani Martin,Samputu na Bruce Melody,  twakoranye indirimbo izasohoka vuba. Mbakundira ko bakora  neza umwuga wabo  kandi bakawushyiraho umutima n'ingufu. si abo gusa kandi mvuze hari benshi muri rusange abahanzi nyarwanda ndabakunda ni abahanga."

Ku kijyanye no kuba abona abahanzi b'abanyarwanda bavamo abahanzi b'ibyamamare ku Isi Iain Stewart yagize ati "Birashoboka ko abahanzi  nyarwanda baba ibihangange ku isi nta kidashoboka. Aho bashyira ingufu ni ugukomera ku rurimi rwabo niyo baruvanga n'izindi ariko ntibarutakaze kuko  ruri mu ndangagaciro z'u Rwanda bagakomeza n'injyana y'umwimerere w'ibihangano nyarwanda. Ikindi bakongera imbaraga mu kazi bakora bakirinda kwigana (copy) iby'abandi."       

Stewart

Stewart yakoranye n'abahanzi bakomeye barimo Mani Martin     

Aha uyu muhanzi w'umunyamahanga ariko unakora mu kinyarwanda yabajijwe ubutumwa yagenera abandi banyamahanga bataragera mu Rwanda maze agira ati "Ubutumwa naha abantu bataragera mu Rwanda ni ukubabaza nti 'mutegereje iki ngo musure igihugu cyiza cy'imisozi 1000 n'abantu beza bafite umutima ukunda kandi bakira neza ababagana?'"

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAGUKUNDA' YA IAIN STEWART






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND