RFL
Kigali

Umukinnyi wa Filime uzwi nka Mukarujanga yamaze kwibaruka imfura ye

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/10/2014 7:03
8


Umukinnyi w’amafilime wamenyekanye nka Mukarujanga, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira kuwa gatandatu yibarutse umwana w’umukobwa, akaba yabyariye mu bitaro bya Kigali bizwi ku izina rya CHUK, kugeza ubu amakuru atugeraho akaba ari uko bameze neza nta kibazo.



Nk’uko amakuru dukesha inshuti za hafi za Mukarujanga ndetse na bamwe bo mu muryango we, uyu mubyeyi nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa ubu ameze neza ndetse n’uyu mukobwa yibarutse nawe ameze neza nta kibazo, bikaba ari ibyishimo kuri we no ku muryango we.

Mukarujanga yari amaze igihe atwite imfura ye

Mukarujanga yari amaze igihe atwite imfura ye

Mukarujanga abyaye nyuma y’iminsi hatavugwa rumwe ku waba yaramuteye inda, dore ko hagiye hashyirwa mu majwi abantu batandukanye barimo na Samusure bigeze gukina filime ari umugore n’umugabo, uyu akaba yaratangaje ko nta kindi kirenze ibyo bakina mu mafilime bajya bapanga ndetse ko atigeze na rimwe abona n’ubwambure bwe.

Samusure na Mukarujanga bakunze kugaragara ari inshuti cyane nyuma yo gukinana filime nk'umugore n'umugabo

Samusure na Mukarujanga bakunze kugaragara nk'inshuti cyane nyuma yo gukinana filime nk'umugore n'umugabo

Uretse Samusure, hanavuzwe cyane umuhanzi Noliva, uyu nawe akaba yarabihakanye akavuga ko impamvu babimuvugaho ari uko Mukarujanga yashyize ifoto bari kumwe mu ruganiriro rw’iwabo, nyamara iyo foto ikaba yarafashwe ubwo Mukarujanga yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo ya Noliva yitwa “Umutwaro”.

Iyi foto ya Mukarujanga na Noliva yamanitswe mu ruganiriro kwa Mukarujanga bituma havugwa ko yaba ari we wamuteye inda

Iyi foto ya Mukarujanga na Noliva yamanitswe mu ruganiriro kwa Mukarujanga bituma havugwa ko yaba ari we wamuteye inda

REBA HANO INDIRIMBO "UMUTWARO" YA NOLIVA YAKORESHEJWEMO MUKARUJANGA

Gusa yaba Mukarujanga ubwe, yaba Samusure ndetse na nyina wa Mukarujanga, bavuga ko uyu mukobwa yari asanzwe afite umuhungu bakundana n’ubwo hatatangajwe amazina ye ariko akaba ari we wayimuteye kandi akaba yarabyishimiye, ku ruhande rwa Mukarujanga we ubwo yatwitaga bikaba byaramutangaje bikanamushimisha cyane kuko abantu bajyaga bamubwira ko ibiro afite bitazamwemerera gusama, ubwo yajyaga kwa muganga akabwirwa ko yasamye akaba yaramaze umwanya yanze kubyemera.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    subirayo ntamahwa kdi. niyomkwe
  • banyita thierry 9 years ago
    Niba azi uwamuteye inda akaba abyemera nakibazo
  • kk9 years ago
    nyamara najyaga mbona Samusure yasohokanye na Rujanga ! kandi ubona bameranye neza !sinabitindahoko umwana ari uwa Samusure,gusa nibyiza niyonkwe niyonkwe! Mukarujanga turamukunda cyane,
  • JOSIANE9 years ago
    Gusohokana se bivuze guterana inda.Mukarujanga niwe uzi papa wumwana mwivuga menshi.Uwiteka amukurize turamukunda
  • 9 years ago
    Nibyiza Kuba Mukarujana Yibarutse Nasubireyo Ntamahwa
  • bb9 years ago
    uronkwe iyotubatuziranye
  • Aphro9 years ago
    Nibyiza Ubwo Yabyaye Ne Nakomeze Yite Ku Mwana.
  • NIYONKULUvalens7 years ago
    igitekelez.cyanjyenumva.uwomuhungu.bakundanye.aliwewamuteye.inda





Inyarwanda BACKGROUND