Umuhanzi akaba n’umunyabugeni w’umunyarwanda Habimana Felix uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Da Black yamaze gushyira hanze ikirango cya KGL(Kigali) kizajya gikoreshwa ku myambaro itandukanye.
Mu kiniro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com,Da Black yatangaje ko uretse kuba ari umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop,afite n’indi mpano ikomeye yo gushushanya.Da Black avuga ko nyuma yo kubona ko afite izi mpano yagize igitekerezo cyo guhimba ikirango cyakoreshwa ahantu hatandukanye ariko cyane cyane ku myambaro aho yaje gukora ikirango cy’umujyi wa Kigali gikozwe mu nyuguti 3 arizo KGL.
Iki kirango ni uku kimeze
Ku bijyanye n’aho yakuye iki gitekerezo,Da Black yagize ati:Iki gitekerezo nakigize nyuma y’uko abayobozi bigihugu cyacu barimo nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda badahwema gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo.ibyo rero nibyo byakomeje kuntera imbaraga zo gutekereza ikintu afitemo impano naheraho nihangira umurimo niko gutekereza guhimba ino marque ya KGL nk’uko indi mijyi ikomeye nka New York na Los Angeless igiye ifite ibirango biyiranga bikanayimekanisha.
Aha yashushanyije Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame
Da Black avuga ko we n’undi musore babanaga witwa Tuyishimire Desire bashinze ikigo cyitwa DCIB (Down Central Investment Bureau )aho kugeza ubu bateganya gushyira ku isoko imyambaro(ama jaketi(Jackets)ingofero,imipira…)ifite iki kirango.
Aha yashushanyije umuraperi Jay Z aramutse yambaye ingofero ifite ikirango cya KGL
Kugeza ubu iki kirango cyanditswe mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere cya RDB bivuze ko cyemewe n’amategeko kandi ari igihangano cye bwite.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO