RFL
Kigali

Umuhanzi Da Black yashyize hanze ikirango(Marque) cyitwa KGL kizakoreshwa ku myambaro

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:14/08/2014 16:56
6


Umuhanzi akaba n’umunyabugeni w’umunyarwanda Habimana Felix uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Da Black yamaze gushyira hanze ikirango cya KGL(Kigali) kizajya gikoreshwa ku myambaro itandukanye.



Mu kiniro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com,Da Black yatangaje ko uretse kuba ari umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop,afite n’indi mpano ikomeye yo gushushanya.Da Black avuga ko nyuma yo kubona ko afite izi mpano yagize igitekerezo cyo guhimba ikirango cyakoreshwa ahantu hatandukanye ariko cyane cyane ku myambaro aho yaje gukora ikirango cy’umujyi wa Kigali gikozwe mu nyuguti 3 arizo KGL.

ff

Iki kirango ni uku kimeze

Ku bijyanye n’aho yakuye iki gitekerezo,Da Black yagize ati:Iki gitekerezo nakigize nyuma y’uko abayobozi bigihugu cyacu barimo nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda badahwema gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo.ibyo rero nibyo byakomeje kuntera imbaraga zo gutekereza ikintu afitemo impano naheraho nihangira umurimo niko gutekereza guhimba ino marque ya KGL nk’uko indi mijyi ikomeye nka New York na Los Angeless igiye ifite ibirango  biyiranga bikanayimekanisha. 

ff

Aha yashushanyije Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame

Da Black avuga ko we n’undi musore babanaga witwa Tuyishimire Desire bashinze ikigo cyitwa DCIB (Down Central Investment Bureau )aho kugeza ubu bateganya gushyira ku isoko imyambaro(ama jaketi(Jackets)ingofero,imipira…)ifite iki kirango. 

ff

Aha yashushanyije umuraperi Jay Z aramutse yambaye ingofero ifite ikirango cya KGL

Kugeza ubu iki kirango cyanditswe mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere cya RDB bivuze ko cyemewe n’amategeko kandi ari igihangano cye bwite.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uremson9 years ago
    Turamushyigikiye!! Big up!!
  • Innocent9 years ago
    Big Up Da Black; arabizi kabisa
  • mushambo9 years ago
    Great great! Abana nkaba nibo bakenewe, abahanzi babe bumva ko bashubijwe na mugenzi wabo! Ubwo abayobozi nabo ntibazongera kwambara ingofero zanditseho za New York! Da Black turabikeneye iburengerazuba ( Rusizi, Nyamasheke na Karongi )
  • h9 years ago
    njyewe iriya ngofero ndayishaka
  • dickson9 years ago
    de black namubwira nti komerezaho urebakure2
  • Mutabaziisaie 9 years ago
    Ararenze nge nemeye big up





Inyarwanda BACKGROUND