Abahanzi Tom Close, Knowless, Christopher na Dream Boys bakorera muzika yabo muri Kina Music, berekeje mu kigo cya Gisirikare cy’i Gabiro mu Ntara y’i Burasirazuba ahari kubera ingando z’abanyarwanda baba mu muhanga.
Kuri iki cyumweru tariki 20 Nyakanga 2014 mu masaha y’umugoroba, nibwo aba bahanzi berekeje mu kigo cya gisirikare cya Gabiro aho bari bari kuri gahunda yo gutaramira abanyarwanda basanzwe baba mu mahanga ariko ubu bakaba bari muri icyo kigo mu ngando ziri kuhabera, ibi bikaba bibaye nyuma y’aho aba bahanzi bose bari bari kumwe mu gitaramo cyo kumurika Album ya Knowless.
Aha aba bahanzi bari mu mashusho y'indirimbo yabo "Twaribohoye"
Muri iki gitaramo cyo kumurika album ya Knowless, ninabwo hamuritswe ku mugaragaro amashusho y’indirimbo “Twaribohoye” y’aba bahanzi bo muri Kina Music aho bagaragara mu myenda ya gisirikare bari ku rugamba rwo kubohora igihugu, bikaba bigaragara ko n’aha i Gabiro mu butumwa bw'ibanze bagomba gutangayo harimo ubwo kwibohora.
REBA HANO INDIRIMBO "TWARIBOHOYE"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO