RFL
Kigali

Tom Close, Knowless, Dream Boys na Christopher berekeje mu kigo cya gisirikare cya Gabiro

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/07/2014 16:26
9


Abahanzi Tom Close, Knowless, Christopher na Dream Boys bakorera muzika yabo muri Kina Music, berekeje mu kigo cya Gisirikare cy’i Gabiro mu Ntara y’i Burasirazuba ahari kubera ingando z’abanyarwanda baba mu muhanga.



Kuri iki cyumweru tariki 20 Nyakanga 2014 mu masaha y’umugoroba, nibwo aba bahanzi berekeje mu kigo cya gisirikare cya Gabiro aho bari bari kuri gahunda yo gutaramira abanyarwanda basanzwe baba mu mahanga ariko ubu bakaba bari muri icyo kigo mu ngando ziri kuhabera, ibi bikaba bibaye nyuma y’aho aba bahanzi bose bari bari kumwe mu gitaramo cyo kumurika Album ya Knowless.

Kina

kina

kina

kina

Aha aba bahanzi bari mu mashusho y'indirimbo yabo "Twaribohoye"

Muri iki gitaramo cyo kumurika album ya Knowless, ninabwo hamuritswe ku mugaragaro amashusho y’indirimbo “Twaribohoye” y’aba bahanzi bo muri Kina Music aho bagaragara mu myenda ya gisirikare bari ku rugamba rwo kubohora igihugu, bikaba bigaragara ko n’aha i Gabiro mu butumwa bw'ibanze bagomba gutangayo harimo ubwo kwibohora.

REBA HANO INDIRIMBO "TWARIBOHOYE"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabe9 years ago
    Wao! Nkunda kina music byumwihariko Dream boys,courrage mbari unyuma
  • sogi yagasi9 years ago
    ndashimye gusa!
  • theodomil mbyayingabo9 years ago
    bavuga ko se bazagaruka nyuma yuko izongando zirangiye?
  • 9 years ago
    Big up
  • 9 years ago
    bakomerezaho tubafitiye iryiburyo kandi Imana ikomeze kwagura ubwenge bwabo
  • 9 years ago
    turabashigikiye
  • kina9 years ago
    Harifoto bashobora kurasana bagerageze guhana akanya igihe berekana ko bafashe target yo kurasa. Hhhh
  • uwitwa Kina9 years ago
    Hah, ubuse uribwira ko hari isasu na rimwe riri muri izi mbunda?
  • kwizera Anselme9 years ago
    none ko mbona baberewe iyo berekeza Nasho bagafasha amageshi kurinda umutekano?





Inyarwanda BACKGROUND