RFL
Kigali

Ruswa y'igitsina iratangwa ariko abakobwa nibo babyitera, twiyubahe-Diana Teta

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/01/2014 16:13
10


Umuhanzikazi Diana Teta ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ye yise CANGA IKARITA arahamya ko ruswa ishingiye ku gitsina mu muziki hari abakobwa bayitanga bakabigira iturufu ibafasha kumenyekana. Uyu muhanzikazi ahamya ko n'ubwo bibaho abakobwa ubwabo aribo babigiramo uruhare rukomeye.



Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Diana Teta yadutangarije ko ku ruhande rwe kimwe n’abandi bagenzi be batabasha kubivuga cyangwa ngo bavuge akari ku mitima yabo, mu minsi yashize yatinyaga kwigaragaza mu muziki cyane atinya bimwe byavugwagamo ko hari abakobwa batanga ruswa ishingiye ku gitsina bayiha ababafasha kumenyekana gusa akigeramo yasanze atari ko bimeze.

umuhanzikazi Diana Teta

Umuhanzikazi Diana Teta unasanzwe abarizwa muri Gakondo Group

Diana Teta ati, “Ntawahakana ko ibyo bintu bitabaho kuko hari cases  nyinshi twagiye tubona, hari ababikora ariko mpamya ko abakobwa aribo babigiramo uruhare rukomeye. Mbera ngitangira umuziki wenda tutarebye ibya Tusker aho bavugaga ngo ntabwo wemerewe kuyajyamo uri umustar…No mu muziki hari igihe cyageze ndabitinya kuko numvaga bavuga ibyo byo gutanga ruswa y’igitsina ariko njyewe siko nabisanze. Niba uri umukobwa ufite gahunda yo gutera imbere mu muziki ugakora umuziki wawe neza, indirimbo nziza, ibitaramo biryoshye,….ntacyatuma udatera imbere”

umuhanzikazi Diana Teta

Yakomeje agira ati, “Ruswa y’igitsina iratangwa mu muziki ariko abakobwa bibaho nibo babyitera. Nyine nujya mu muziki ukerekana ko ariyo gutanga igitsina ariyo turufu izakugeza kure ni gutyo bazakwakira. Nujya mu muziki wihagazeho kandi abaguteza imbere bazakubahira icyo ariko niwiyandarika bizaba bibi. Gusa icyo nabwira abakobwa bagenzi banjye, reka twiyubahe. Iyo ruswa nuyitanga, ntabwo bizaramba kuko abo bose nibamara kugusimburanaho igihe kiragera ugata agaciro”

Diana Teta

Uyu muhanzikazi usanzwe unakunda Cecile Kayirebwa ari na we afatiraho urugero mu buhanzi bwe, yashimangiye ko, uyu mubyeyi atari gutera imbere mu muziki ngo amare iyi myaka yose akunzwe iyo aba yaratangaga ruswa ishingiye ku gitsina.

Diana Teta ati, “Ni urugero ntanze, wenda dufate nka Cecile Kayirebwa, ntabwo aba akunzwe kugeza ubu mu myaka 68 afite iyo aba yarishoye muri izo ngeso mbi. Mpamya ko ubuhanzi bwe bwateye imbere kubera ukuntu yitwaraga. Natwe rero reka dutere ikirenge mu cye turebe ko twekwiteza imbere. Utihesheje agaciro nta muntu ushobora kukaguha”

Uyu muhanzikazi yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko mu minsi mike iri imbere azashyira hanze amashusho y’indirimbo Undi munsi iri gukorwa na Producer Ibalab , nyuma yayo akazashyira hanze amashusho y’indi ndirimbo afitanye na Jules Sentore. Ni nyuma y’iminsi mike Diana Teta ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise CANGA IKARITA.

REBA INDIRIMBO CANGA IKARITA YA DIANA TETA:

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gas10 years ago
    nibyo kabisa uwize agatebo ayora ivu
  • valens10 years ago
    iyaba bose bari bameze nkawe tukayirwanya twivuye inyum a
  • Ubabaye10 years ago
    Try UN ho ni agahoma ni hatari PNUD,PAM,UNCEF UNHCR
  • vovo10 years ago
    genda se ugira ngo abakobwa ntibazi kwihagararaho nukubura uruvugiro yewe, tubwire niba muri gakondo uzaviramo aho ra rwagihuta numuva mumyanya yintoki uzashime Imana.gerageza da wabona wowe ubakize.
  • ROBERT10 years ago
    Kbsa ndabona uyu mukobwa ari ukwigiza nkana, gusa ntacyo mushinja,ariko umukobwa wiyubaha bamubwiyeko haricyo ateganyirijwe, cyane cyane iyo bamubeshyako ari ikimuteza imbere,ni 1/1000!!
  • Sam10 years ago
    Teta komereza aho turakwemera
  • claudia10 years ago
    Mu kirundi bavuga ngo uwigiz agatebo bamuyoza ivu none abakobwa ba kino gihe ntibazi ubuzima ico ari co.
  • BLLYSON10 years ago
    Yego sha jya ubahanura biheshe agaciro ubundi iyo wakoze umusaruro urabineka.courage1!!!!
  • HIRWA10 years ago
    Iyi ndirimbo ndayemeye kabisa
  • frankie10 years ago
    ufite nijwi ryiza bdw,kdi big up,and then,iyo ruswa ntuzayirote





Inyarwanda BACKGROUND