RFL
Kigali

Nyuma yo kuvumbura aho bipfira ku bahanzi bo mu Rwanda, Kidum arabanenga akanabagira inama

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/07/2014 11:55
0


Umuhanzi Kidum yamaze kubona ibimenyetso bifatika ko abahanzi b’Abanyarwanda ari bo ubwabo batuma umuziki wabo utarenga imbibi, akaba yagize ibyo abanenga ndetse agira n’inama abagira, uyu muhanzi kandi akaba yagize icyo avuga ko banyarwanda bose ndetse n’ibyo abateganyiriza.



Mu kiganiro kirambuye Kidum Kibido yagiranye n’inyarwanda.com, yatangaje ko abahanzi b’abanyarwanda abona bagerageza ariko abanenga ko hafi ya bose bakoresha ibyo bita “Autotune”, ibi bikaba ari uburyo bwo kugoragoza amajwi y’abahanzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa, we akaba abasaba ko bajya bemera bagakoresha amajwi yabo uko ari, ndetse aboneraho no gushima abategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kuko bafasha abahanzi kuririmba mu buryo bwa Live, n’ubwo we abona abahanzi bibagora kuko baba baramenyereye gukoresha ubwo buhanga bwa autotune.

Kidum na Frank Joe, Frank Joe ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakoranye na Kidum

Kidum na Frank Joe, Frank Joe ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakoranye na Kidum

Aha Kidum ati: “Aba bahanzi baba baramenyereye kuririmba babifashijwemo na Computer hanyuma bajya kuririmba mu buryo bwa Live bikabagora, nyamara bakabaye ari bo bigishije computer kuririmba aho kugirango ibe ari yo ibigisha, kandi abantu bababwira ko baririmba nabi bakababara, birabagora nyine kuko baba barahereye kuri computer aho guhera ku majwi yabo y’umwimerere”.

Kidum kandi avuga ko yakomeje kumva abahanzi b’abanyarwanda bashyira mu majwi abatunganya umuziki bo mu Rwanda ko ari bo b’abaswa, ibi akaba yabihakanye kuko yaje kubyibonera nyuma yo gukorerwa indirimbo na Pastor P muri Narrow Road i Gikondo. Kidum ati: “Najyaga numva abahanzi bavuga ngo aba Producers b’inaha bakora nabi, nshaka kumenya ukuri maze mfata indirimbo nashakaga kuzakorera i Burayi nyikorana na Pastor P, yabaye nziza cyane, ni indirimbo nshya nakoranye na Alpha Rwirangira ikaba yitwa Kazi ni kazi, izabageraho vuba cyane. Ni nziza, ikoze neza kandi nasanze ntacyo aba Producers bo muri Kenya barusha ab’inaha i Rwanda, ahubwo abahanzi b’inaha nibo babyica”.

Kidum ati abahanzi bo mu Rwanda bakwiye kwihana autotune

Kidum ati abahanzi bo mu Rwanda bakwiye kwihana autotune

Kuri iki kibazo kandi yahamije abahanzi b’abanyarwand ako ari bo batuma aba producer bakora ibyo bita gushishura. Aha yagize ati: “Ubundi nkanjye njya kureba Producer narangije kwandika indirimbo no kuyicuranga kuri gitari kuburyo ngenda nkamwereka ibyo akora, uriya we aba abikora nk’akazi akora ibyo umubwiye. Abahanzi benshi b’abanyarwanda rero nabonye bagenda banditse indirimbo gusa, bakagenda babwira Producer ngo nkorera indirimbo iri mu njyana ya Nigeria cyangwa ya iya Reague, nibo batuma aba producers bakora bimwe byo gushishura”.

Nyuma yo gukorana iyitwa "Birakaze", Kidum na Alpha bagiye kugaruka muri "Kazi ni kazi"

Nyuma yo gukorana iyitwa "Birakaze", Kidum na Alpha bagiye kugaruka muri "Kazi ni kazi"

Mu bahanzi b’abanyarwanda Kidum yashimangiye ko bazi kuririmba cyane, harimo Alpha Rwirangira bakoranye indirimbo yitwa Birakaze, icyo gihe Alpha akaba ari we wari wasabye Kidum ko bakorana ariko ubu noneho indirimbo nshya Kazi ni Kazi, Kidum akaba ari we wagiye gushaka Alpha ngo bakorane, kandi ngo yifuza kumufasha kugeza ageze ku rwego rwiza kuko amubonaho ubuhanga mu kuririmba.

Aha Kidum na Band ye bacurangiraga muri Hoteli Serena ya Kigali

Aha Kidum na Band ye bacurangiraga muri Hoteli Serena ya Kigali

Kidum yasoje ikiganiro twagiranye ashimangira ko akunda abanyarwanda cyane, akaba abishimira kuko nabo bakomeje kumwereka ko bamwishimira, ndetse anagira icyo avuga ku gitaramo aherutse gukorera muri Hoteli Serena ya Kigali. Kidum ati: “Iyo umuntu akweretse urukundo nawe umukunda inshuro 10, abanyarwanda ndabakunda cyane kuko nabo banyeretse urukundo. No mu gitaramo nakoreye muri Serena, ibyuma byabanje kudukoroga ariko aho byakemukiye twarishimanye cyane, gusa nzongera ntegure igitaramo nanone noneho ibyuma mbyisuzumire mbere. Abantu bakomeje kuvuga ko bishimye ariko hari n’abitahiye kubera ibyuma byari byabanje kudutenguha, ngo hari ikibazo cy’umutekano cyari cyabayeho barabifunga kongera kubitegura biba ikibazo, gusa nyuma yaho bimaze gukemuka abari bahari barabibonye  kandi barishimye cyane”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND