Charly na Nina ni abakobwa babiri basanzwe bakora umuziki wa live mu buzima bwabo bwa buri munsi, benshi bakaba babazi mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, aho baba bafasha abahanzi mu majwi y’inyuma.
Nyuma y’uko bakoranye igihe kinini ndetse bakagira igitekerezo cyo guhuza ingufu bagakora itsinda, aba bakobwa baratangaza ko nta kabuza bafite icyizere ko bagiye kwigaragaza neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse bakagira uruhare mu gutuma umuziki nyarwanda urenga imbizi ukagera hanze.
Charly na Nina mu mashusho y'indirimbo yabo nshya
Ibi byemejwe na Charlie nyuma y’uko bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo nshya bise Ngwino batunganyirije mu gihugu cya Uganda.
Charly ati “ Ubu gahunda ni ugukora umuziki nk’umwuga, tukawumenyekanisha, tugatera imbere. Ikindi kandi twebwe ntabwo dushaka kugarukira mu Rwanda gusa kuko dushaka no kwambuka imbibi tukamenyakana cyane no hanze y’u Rwanda, bityo isoko ry’umuziki wacu rikaguka.”
Charly na Nina amaraso mashya
Charly ashingiye kuri gahunda ihamye bafite, ubonararibonye bw’imyaka igera kuri ine(4), we na mugenzi we Nina bamaze bakora umuziki wa live no kuba bafite gahunda yo kuririmba mu ndimi mpuzamahanga zitandukanye, ashimangira ko umuziki wabo utagomba guhera mu Rwanda gusa.
Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko buri wese ku giti cye ashoboye ariko bakaba baragize igitekerezo cyo guhuza imbaraga kugirango barusheho kugira ingufu no kubona umusaruro ufatika.
Reba amashusho y'indirimbo yabo 'Ngwino'
Tumubajije ku bigendanye no kuba abahanzi b’igitsina gore badakunda kuramba mu muziki nyarwanda cyane cyane abakora nk’itsinda, Charly yadutangarije ko ibyo babizi ariko baje bafite ingamba zihamye kuko nta gahunda n’imwe bafite yo gutandukana.
Ati “ Izo mbogamizi turabizi ko zihari ariko ibyo byose twabyizeho, twe dufite gahunda yo gukorana umuziki mu gihe cyose tukiwurimo, ahubwo twasaba abanyarwanda kudushyigikira bakadutera ingabo mu bitugu.”
Ese nyuma yo kureba aya mashusho y'indirimbo yabo ya mbere n'iki wabwira aba bahanzikazi?
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO