RFL
Kigali

Ntimucikwe n'igitaramo cya Auddy Kelly kuri iki cyumweru

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/12/2012 0:00
0




Mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be n’abanyarwanda bose muri rusange noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2013, umuhanzi Auddy Kelly yateguye igitaramo yise Merry Chrismass live Concert kizaba kuri iki cyumweru tariki 9/12/2012.

Nk’uko twabitangarijwe na Auddy Kelly, iki gitaramo kizabera ahitwa Tela Vista i Gikondo guhera i saa kumi z’umugoroba aho kwinjira biza ari amafaranga 3000 muri VIP na 2000 ahasanzwe ndetse n’1000 ku munyeshuri witwaje ikarita ye y’ishuri.

Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abandi bahanzi basanzwe bakunzwe mu Rwanda nka Jean Paul Samputu, Jay Polly, Pacy, TBB, Pacson, Eric Mucyo, Bruce Melody, Jules Sentore n’abandi.

Muri iki gitaramo hazacurangwa indirimbo ku buryo bw’umwirere (live) ndetse abazakitabira babashe kubona udushya twinshi abo bahanzi bazaba babateguriye.

audy

Robert N Msafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND