“Ubuhanzi bwanjye ntabwo ndabutesha agaciro ndacyagendana nabwo, hari igihe kizaza wenda nkicara nkaba ntakibishoboye. Ariko narahiriye u Rwanda ko ntazaterera agati mu ryinyo ko nzakomeza kugeza igihe intege zizashirira.”
Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’umuhanzikazi Mariya Yohana kuri uyu wa Kane tariki ya 29/08/2014, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu kiganiro cyabereye kuri MINISPOC kijyanye n’igitaramo cy’umuco cyiswe Hobe Rwanda kirimo gitegurwa ku nshuro yacyo ya kabiri.
Mu kiganiro abari gutegura igitaramo Hobe Rwanda na bamwe mu bahanzi bazakigaragaramo bagiranye n'abanyamakuru
Mariya Yohana umwe mu bahanzi bakuru ndetse bafite ubunararibonye bazitabira iki gitaramo nk’uko akunze kugaragara mu bitamo byinshi by’umuco, ashimangira ko azakomeza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange abinyujije muri ibi bitaramo yitabira ndetse agashimangira ko yumva agifite ingufu zo kwitangira uyu murimo nk’umusanzu we mu kubaka igihugu akazakomeza kubikora kugeza ubwo ijwi rizaba ritagisohoka cyangwa atagifite imbaraga z’umubiri zibimwemerera.
Muri iki kiganiro n'abanyamakuru Mariya Yohana yatanze ikiganiro cyashimishije abanyamakuru
Uyu mubyeyi mukumvikanishako nta gahunda afite yo guhagarika umuziki, yagize ati “ Bizaterwa n’imbaraga, bizaterwa ni uko ijwi ryanjye ritagisohoka, ko nzajya kuririmnba mukamfatira akabando kandi ibyo sinabigira naho ubundi nzakomeza gutanga umusanzu wanjye mu gihe cyose nkibishoboye.”
N’ubwo akomeje kugenda agera mu za bukuru ku myaka ye iri hejuru ya 70 avuga ko yumva nawe akiri urubyiruko ndetse akunda gukorana cyane narwo no kumva ibiganiro byarwo bityo akanaboneraho kubasaba kumwiyumvamo no kudatinya kumubwira icyo bamwifuzaho cyose dore ko ngo yiteguye no kubakorera uturirimbo tw’urukundo dufite amagambo meza ya kera.
Ati “ Nanjye ndi urubyiruko. Mwari mwumva umuntu mukuru uririmba urukundo? Mwazadusabye tukajya tubaririmbira uko twajyaga turirimbira abantu dukunda, tukabakubitiramo utugambo twiza twa kera!”
Aha ni mu mwaka wa 2013 ubwo Mariya Yohana yari yaje gushyigikira Butera Knowless ubwo yamurikaga album ye ya kabiri
Akomeza avuga ku bahanzi bato babyiruka ati “ Njyewe ndabakunda cyane buriya iyo ufite impano ntugomba kuyipfobya, uragerageza, ugakora, wenda wasanga uko njye mukuru ndirimba wabikunda, ukanyegera nkagira aho nkungura mu ijwi, nanjye mfite ukuntu mbaza abandi bantu tubana.”
Reba ikiganiro kigufi na Mariya YOHANA
Maria Yohana n’umwe mu bahanzi nyarwanda b’indirimbo gakondo ufite ijwi ry’umwimerere, mu myaka 71 amaze ku Isi akaba yarakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu akamaro harimo gusigasira umuco binyuze mu buhanzi n’ubuvanganzo bye, kurerera igihugu biciye mu bigo by’amashuri yanyuzemo yigisha akaba ari n’umwe mu batanze umusanzu mu ibohoza ry’igihugu aho yaje no kumenyekana cyane mu indirimbo yakunzwe n’abanyarwanda “Intsinzi”.
Mariya Yohana mu mwaka wa 2013 yegukanye igihembo cya Diva award nk'umutegarugori witangira injyana gakondo n'umuco
Mariya Yohana yavukiye mu karere ka Ngoma mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo amazina ye asanzwe akaba ari Mukankuranga Maria Jeanne. Yabaye umwarimu i Rwamagana, Kibungo, Rwamurunga muri Uganda ndetse na camp Kigali, yaje no kuba umwarimu mu gihe cy’imyaka 15 muri “One stop center” Kimisagara kugeza mu Kuboza 2012.
Tugarutse kuri iki gitaramo cya HOBE Rwanda kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri, tubamenyeshe ko giteganyijwe kubera muri Kigali serena hotel tariki ya 13/09/2014 kuva saa Cyenda z’amanywa(15h00) kugeza saa tatu z’ijoro(21h00) naho kwinjira bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu(5000) hamwe na 10,000 mu myanya y’icyubahiro.
Mani Martin nawe yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru kuri iki gitaramo
Aho uretse Mariya Yohana, abandi bahanzi nabo bazwi cyane mu bihangano byubakiye kuri gakondo n’umuco nyarwanda nka Mani Martin, Gakondo group, Might Popo, Inganzo ngali, Inganji mu nganzo n’abandi benshi tutibagiwe n’abasizi barimo Kalisa Rugano na Gasake nabo bazataramira abanyarwanda muri iki gitaramo.
Raul Rugamba uyobora MAV na Kanobana Judo uyobora Positive production
Iki gitaramo cy’umuco kigamije guteza imbere umuco nyarwanda hagamijwe nanone cyane cyane kwigisha abato(urubyiruko) umuco wabo no kuwubakundisha binyuze mu muziki, ubuvanganzo nandi masomo atandukanye dore muri ibi bitaramo hanamurikwa ibintu bitandukanye biranga umuco nyarwanda, kikaba ari igitegurwa gitegurwa na kompanyi ya MAV ku bufatanye n’ibindi bigo birimo Positive production, Isaano, MINISPOC, MYICT, Kigali music festival, ibitangazamakuru bitandukanye birimo inyarwanda.com n’abandi.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO