Nyuma y’uko umuhanzi Ben Kayiranga asezeranye imbere y’amategeko na Josephine Uwizeye bakunze kwita Fifi, kuri iki cyumweru tariki 17 Kanama 2014 nibwo Ben Kayiranga aherekejwe n’imbaga y’inshuti n’umuryango berekeje ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, basaba Fifi ndetse baranamukwa, ibirori byaranzwe n’ibyishimo byinshi.
Abantu benshi, imisango y’abasaza iryoheye amatwi, indirimbo n’imbyino z’abahanzi batandukanye ndetse n’ibyishimo bikomeye kuri iyi miryango yombi, ni bimwe mu byaranze ibi birori byatangiye ahagana ku isaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba, bukarinda bwira abantu bakizihiwe mu buryo bwose, cyane ko bigaragara ko uburyo bwo gususurutsa abashyitsi n’abasangwa bwari bwateguwe neza, ibyo kunywa no kurya nabyo bikaba byari biteganyijwe ku bwinshi.
Ibi birori byabereye mu busitani bwiza ku Kicukiro
Ibi nibyo byicaro byari biteganyirijwe abageni
Abantu benshi bari babukereye kuri uyu munsi
Ben Kayiranga aha yari akicaye mu cyicaro ari hamwe n'umuryango n'inshuti naho Fifi yari ataraza kuko habanje imisango yo kumusaba
Ben Kayiranga yari ari agaragiwe, mu bamwambariye harimo Producer Nicolas ndetse n'umuvandimwe we usanzwe uba mu Bufaransa
Abo mu muryango wa Fifi wasabwaga nabo bari babukereye
Uyu musore wari umushyushyabirori (MC), mu Kinyarwanda cyuzuye uburyohe n'ubuhanga yasusurukije neza cyane ibi birori
Umuhanzi Khizz Kizito nawe ni umwe mu bari baje kwifatanya na Ben Kayiranga muri ibi birori
Ku ruhande rw’umuhanzi Ben Kayiranga, ubwo yari akicaye mu cyicaro cyamuteguriwe n’umukunzi we ategereje ko bamumushyikiriza, hari aho byageze akimara kumubona aje agaragiwe aho bavugaga imico n’ubupfura biranga uyu mugeni we, amarangamutima n’amavamutima (emotions) aramurenga maze amarira azenga mu maso, bikaba byaragaragarije abari aho ko uyu muhanzi akunda cyane umukunzi we.
Aha Ben Kayiranga yari amaze kugera mu byicaro by'abageni ategereje ko bamushyikiriza umukunzi we Fifi
Aba bakobwa babanje kuza gutegurira inzira Fifi mbere y'uko agera imbere y'imbaga y'abashyitsi n'abasangwa
Abari bagaragiye Ben Kayiranga nabo bari bamuri hafi bategereje ko ashyikirizwa umukunzi we
Itorero Intayoberana ryari ryabukereye ngo riserukane n'umugeni
Ibyishimo byari byose Ben amaze gushyikirizwa umukunzi we ndetse agahita anamwambika impeta
Mu byashimishije abantu cyane muri ibi birori, harimo n’imbyino z’Itorero Intayoberana ryasusurukije abantu rifatanyije n’umuhanzi Jules Sentore maze mu mbyino n’injyana gakondo za Kinyarwanda abari batashye ubu bukwe barizihirwa mu buryo bugaragara, abageni nabo aho bari bicaye mu byicaro byabo bakaba baragaragaje ibyishimo ndetse baza no gusanga iri torero bafatanya gucinya akadiho.
Itorero Intayoberana ryashimishije cyane abitabiriye ibi birori rifatanyije na Jules Sentore
Umuhanzi Khizz n'abakunzi be bitegereza imbyino z'Intayoberana
REBA HANO ITORERO INTAYOBERANA RIBYINANA NA BEN NDETSE NA FIFI
Tugarutse kuri Kayiranga n’umukunzi we Fifi ubu yamaze no guhabwa n’umuryango ndetse n’amategeko ngo amubere umugore, hari amakuru dufite ko bazahita berekeza mu gihugu cy’u Bufaransa ari naho Ben Kayiranga asanzwe aba, bikaba biteganyijwe ko Ben Kayiranga azabanza kugenda tariki 23 uku kwezi hanyuma umugore we akazamusangayo nyuma y’iminsi micye aho bazakomeza kwiturira nk’umuryango mushya.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO