RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe na Knowless bizihirije umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa mu karere ka Bugesera-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/10/2014 20:34
4


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10/10/2014, wari umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, by’umwihariko uyu munsi mu Rwanda ukaba wizihizwaga ku nshuro ya gatatu.



Ku bufatanye na YWCA hamwe n’umushinga wa Plan International/Rwanda, Nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe ndetse n’umuhanzikazi Butera Knowless bakaba bifatanije n’abana, urubyiruko ndetse n’abaturage muri rusange bo mu Karere ka Bugesera kwizihiza uyu munsi mu birori byabereye mu Murenge wa Rilima,ho mu Kagali ka Nyabagendwa ku kibuga cyaho cy’umupira w’amaguru.

alks

maksl

Miss Akiwacu Colombe mu rugendo

Know

Knowless nawe yari yitabiriye uyu muhango

Uyu muhango wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umukobwa, watangijwe n’urugendo rw’amaguru rwakozwe n’abana b’abanyeshuri biga mu bigo bitanu biherereye muri uyu murenge barangajwe imbere n’abayobozi ba Karere, abahagarariye Plan Rwanda na YWCA ndetse na Miss Akiwacu Colombe na Knowless aho baturutse mu ga centre ka Nyabagendwa berekeza ku kibuga cy’umupira w’amaguru ari naho hakomereje ibiganiro.

Reba uko mu rugendo rw'amaguru byari byifashe

msk

Abayobozi batandukanye hamwe n'abahagarariye ibigo n'imishinga yita ku bana b'abakobwa bari yitabiriye uyu munsi

KA

Ernestine Karigirwa uyobora Umuryango wa YWCA uharanira iterambere ry'umwana w'umukobwa, yashishikarije buri wese kwita ku mwana w'umukobwa anaboneraho gushimira Leta kuba hari intambwe igaragara imaze gutera

Abayobozi batandukanye bagiye bafata ijambo bagarutse ku cyo uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’Umukobwa uvuze ku isi no mu muryango nyarwanda byumwihariko. Aho bagendaga bagaragaza uburyo mu mateka henshi ku isi ndetse no mu Rwanda umwana w’umukobwa yagiye akunda guhohoterwa, agasigazwa inyuma ntafatwe kimwe nka musaza we, ibi bigatuma akomeza gusigara inyuma mu iterambere ndetse agahurirwaho n’uruhuri rw’ibibazo rushingiye ku ngaruka mbi z’uburyo afatwa muri sosiyete.

ndk

Umwana w'umukobwa wahohotewe agafatwa ku ngufu bigatuma abyara afite imyaka 16 gusa, ubuhamya bwe bwababaje benshi

Kuba iki kibazo henshi ku isi bigaragara ko aho gucika ahubwo kiyongera niyo mpamvu LONI yashyizeho umunsi mpuzamahanga wihariye wo kwizihiza uyu munsi hakorwa ubuvugizi kuri iki kibazo. Ari nayo mpamvu leta, imiryango yita ku bana ba bakobwa yahagurutse ikiyemeza gukora ubuvugizi kuri iki kibazo n’ubwo mu Rwanda kuri ubu ho umwana w’umukobwa yitaweho cyane.

ndkf

pla

Aba bana basusurukije ibi birori

ams,

Miss Akiwacu Colombe yahanuye abakobwa bagenzi be

Mu ijambo rya Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe yasabye abakobwa bagenzi be kwihesha agaciro bakirinda ababashuka babashora mu ngeso mbi, bagaharanira kugira intego no kubaka ejo habo heza.

Mu magambo ye yagize ati “ Abakobwa nitwe dukwiye gufata iya mbere kugirango iryo hohoterwa ritadukorerwa n’ubwo hariho igihe bishobora kuba byatubaho gusa icya mbere nitwebwe ubwacu tugomba kwiha agaciro.Nitukemere abadushuka bashaka kudusambanya bashaka kuduhereza ibintu bidafite agaciro, ushobora kuba wumva ubikeneye muri ako kanya, muri icyo cyumweru cyangwa muri iyo minsi uriho ariko tugomba no kureba mu buzima bwacu bwa buri munsi ese bizangirira akahe kamaro?”

kaks

Akomeza agira ati “ Rero tugomba kwihagararaho, ukamenya icyo ushaka, ukamenya guhitamo neza nk’uko nyakubahwa President Paul Kagame ahora abitubwira. Tugomba kumenya guhitamo nk’abakobwa ukamenya icyo ushaka mu buzima, twihagarareho, twiheshe agaciro kandi nihagira uwo bahohotera age abibwira ubuyobozi, Leta yacu y’u Rwanda ibereyeho kudufasha iradukunda cyane abakobwa ndetse n’abahungu nta n’umwe iheje. Abakobwa uyu munsi ni uwacu kandi kuba barawushyizeho bijye bitwongerera ishema n’imbaraga, mu ishuri mwige mutsinde, mugaragare cyane mu bikorwa byose bitandukanye nta kintu abahungu baturusha”

jsdh

Knowless yasusurukije abari bitabiriye uyu muhango

mal

mak

Byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi be bamubonaga imbere yabo

Reba Ijambo Miss Akiwacu Colombe yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango

Ubuhamya bwatanzwe n'umwana wahohotewe agafatwa ku ngufu, akabyara afite imyaka 16


Reba Knowless ataramana n'abitabiriye uyu munsi

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeje9 years ago
    iki gikorwa nicyiza kubakobwa nakomereze aho miss na knowless
  • Bernard9 years ago
    SIMUMUZI?!? Iki kinyarwanda cya Miss Akiwacu yagitoraguye he?
  • nkurikiyimana anicethe9 years ago
    nibyiza kubona abana babanya RD bihesha agaciro abakobwa nite kubuzima bwabo beguta umucyo
  • twizere eric9 years ago
    Nibyiza cyane bibe itangarugero kuri bose





Inyarwanda BACKGROUND