Umuhanzikazi Meek Rowland Mutoni ukorera muzika ye muri Amerika ari naho aba, akomeje ibikorwa bye bya muzika kandi ahamya ko urukundo afitiye umuziki ruzatuma arushaho kuwukorana imbaraga no kumuteza imbere, kandi akajya aha umuziki mwiza abakunzi be bakarushaho kwishima.
Rowland ashimangira ko yiyumvamo ubushake n’impano yo gukora muzika, ndetse ubu akaba akataje kuko amaze gushyira ahagaragara ibihangano bitandukanye, zimwe mu ndirimbo ze zikaba zimaze kujya hanze ziri kumwe n’amashusho yazo, ubu iyo aheruka gushyira hanze ikaba yitwa “Uwantwaye umutima”.
Meek Rowland yiyumvamo ubushake, impano no gukunda muzika
N’ubwo aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntibimubuza gukurikirana uko umuziki uhagaze mu Rwanda ndetse ntiyibagirwe no kuririmba mu Kinyarwanda n'ubwo avangamo n'icyongereza, kuko aba ashaka guha ubutumwa bwiza abakunzi b’umuziki nyarwanda ari nako abagezaho ubutumwa buba bukubiye mu ndirimbo ze.
Meek Rowland yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yitwa "Uwantwaye umutima
Tugarutse kuri iyi ndirimbo ye nshya yitwa “Uwantwaye umutima”, Meek Rowland ahamya ko uburyo ikoze izabasha kuzashimisha abazayireba bose kandi ikereka n’abakunzi be ko akomeje kugenda azana impinduka muri muzika ye agenda arushaho kongera imbaraga n’ubuhanga mu byo akora.
REBA HANO INDIRIMBO "UWANTWAYE UMUTIMA"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO