RFL
Kigali

Meek Rowland Mutoni, umuhanzikazi uba muri Amerika wiyemeje kuzana impinduka muri muzika

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/07/2014 11:32
4


Umuhanzikazi Meek Rowland Mutoni ukorera muzika ye muri Amerika ari naho aba, akomeje ibikorwa bye bya muzika kandi ahamya ko urukundo afitiye umuziki ruzatuma arushaho kuwukorana imbaraga no kumuteza imbere, kandi akajya aha umuziki mwiza abakunzi be bakarushaho kwishima.



meek

Rowland ashimangira ko yiyumvamo ubushake n’impano yo gukora muzika, ndetse ubu akaba akataje kuko amaze gushyira ahagaragara ibihangano bitandukanye, zimwe mu ndirimbo ze zikaba zimaze kujya hanze ziri kumwe n’amashusho yazo, ubu iyo aheruka gushyira hanze ikaba yitwa “Uwantwaye umutima”.

Meek Rowland yiyumvamo ubushake, impano no gukunda muzika

Meek Rowland yiyumvamo ubushake, impano no gukunda muzika

N’ubwo aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntibimubuza gukurikirana uko umuziki uhagaze mu Rwanda ndetse ntiyibagirwe no kuririmba mu Kinyarwanda n'ubwo avangamo n'icyongereza, kuko aba ashaka guha ubutumwa bwiza abakunzi b’umuziki nyarwanda ari nako abagezaho ubutumwa buba bukubiye mu ndirimbo ze.

Meek Rowland yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yitwa "Uwantwaye umutima

Meek Rowland yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yitwa "Uwantwaye umutima

Tugarutse kuri iyi ndirimbo ye nshya yitwa “Uwantwaye umutima”, Meek Rowland ahamya ko uburyo ikoze izabasha kuzashimisha abazayireba bose kandi ikereka n’abakunzi be ko akomeje kugenda azana impinduka muri muzika  ye agenda arushaho kongera imbaraga n’ubuhanga mu byo akora.

REBA HANO INDIRIMBO "UWANTWAYE UMUTIMA"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MICOMYIZA DIOCLES9 years ago
    NI UMUKOBWA MWIZA,NAKOMEREZE AHO.
  • lee9 years ago
    ahubwo ndabona ari umu top model iyaba aribyo yikorera
  • Yves Prince9 years ago
    Komeza utsinde mwari wi wacu. Nice pics
  • uwera singwwa doreen9 years ago
    birashimishije cyane kubwururwego uriho wish u2even achieve beyond dat love u Rowland





Inyarwanda BACKGROUND