Umuhanzi Mani Martin kuri uyu wa mbere tariki 28 Nyakanga 2014 yerekeje Nairobi mu gihugu cya Kenya aho agomba kuva yerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa agataha ubukwe bw’umuhanzikazi w’umunyarwanda Nirere Ruth wamenyekanye nka Miss Shanel buzaba mu mpera z’iki cyumweru.
Nk’uko Mani Martin yabitangaje abicishije ku rubuga rwa facebook, azataha ubukwe bwa Miss Shanel buzaba tariki ya 2 Kanama 2014 aho azashyingiranwa n’umuzungu w’umufaransa Guillaume Favier bamaze igihe bakundana, uretse ibyo kandi akaba azabasha no gukora ibikorwa bitandukanye bya muzika muri icyo gihugu.
Mu bijyanye Mani Martin mu Bufaransa harimo no gutaha ubukwe bwa Miss Shanel
Mani Martin wagaragaje ibyishimo atewe n’uru rugendo, yerekanye ko uretse kuba agiye gutaha ubukwe bwa Miss Shanel afata nk’umuvandimwe we, agiye no kugira amahirwe yo guhura n’umuhanga mu gutunganya muzika witwa Timour, uyu akaba yarakoranye n’abahanzi bakomeye kandi bazwi ku rwego rw’Afrika no ku isi yose, harimo n’icyamamare mu njyana ya Reague Alpha Blondy.
Miss Shanel agiye gukora ubukwe n'umuzungu w'umufaransa witwa Guillaume Favier
Uyu muhanga mu bya muzika wo mu Bufaransa, Mani Martin ahamya ko ari nawe uzamukorera album ye yose y’umwaka utaha, ndetse ubu bakaba bageze kure babyitegura hamwe n’itsinda risanzwe rifasha Mani Martin rizwi nka Kesho Band.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO