RFL
Kigali

Mani Martin yerekeje mu Bufaransa aho agiye gutaha ubukwe bwa Miss Shanel

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/07/2014 9:27
7


Umuhanzi Mani Martin kuri uyu wa mbere tariki 28 Nyakanga 2014 yerekeje Nairobi mu gihugu cya Kenya aho agomba kuva yerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa agataha ubukwe bw’umuhanzikazi w’umunyarwanda Nirere Ruth wamenyekanye nka Miss Shanel buzaba mu mpera z’iki cyumweru.



mani martin

Nk’uko Mani Martin yabitangaje abicishije ku rubuga rwa facebook, azataha ubukwe bwa Miss Shanel buzaba tariki ya 2 Kanama 2014 aho azashyingiranwa n’umuzungu w’umufaransa Guillaume Favier bamaze igihe bakundana, uretse ibyo kandi akaba azabasha no gukora ibikorwa bitandukanye bya muzika muri icyo gihugu.

Mu bijyanye Mani Martin mu Bufaransa harimo no gutaha ubukwe bwa Miss Shanel

Mu bijyanye Mani Martin mu Bufaransa harimo no gutaha ubukwe bwa Miss Shanel

Mani Martin wagaragaje ibyishimo atewe n’uru rugendo, yerekanye ko uretse kuba agiye gutaha ubukwe bwa Miss Shanel afata nk’umuvandimwe we, agiye no kugira amahirwe yo guhura n’umuhanga mu gutunganya muzika witwa Timour, uyu akaba yarakoranye n’abahanzi bakomeye kandi bazwi ku rwego rw’Afrika no ku isi yose, harimo n’icyamamare mu njyana ya Reague Alpha Blondy.

Miss Shanel agiye gukora ubukwe n'umuzungu w'umufaransa witwa Guillaume Favier

miss shanel

Miss Shanel agiye gukora ubukwe n'umuzungu w'umufaransa witwa Guillaume Favier

Uyu muhanga mu bya muzika wo mu Bufaransa, Mani Martin ahamya ko ari nawe uzamukorera album ye yose y’umwaka utaha, ndetse ubu bakaba bageze kure babyitegura hamwe n’itsinda risanzwe rifasha Mani Martin rizwi nka Kesho Band.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marthens9 years ago
    Martin urugendo rwiza naho Chanel nawe tumwifurije ubukwe bwiza uwiteka azamwubakire.
  • manzi cledo9 years ago
    I hope you a nice wedding
  • Nema Ange9 years ago
    nice trip gs uzabwire miss shanel ngo azagire ubukwe bwiza
  • 9 years ago
    nice trip gusa uzatubwirire miss shanel ngo azagire ubukwe bwiza kd ko abanyarwanda tubyishimiye cyane
  • Kinga9 years ago
    Urugendo rwiza brother Mani Martin , Miss Channel tukwifurijye kuzagira ubukwe bwiza tubivuze tubyizeye au nom de Jesus christ de nazalet Amen
  • umurerwa honorne9 years ago
    twifurije MISS wacu kuzagira ubukwe bwiza! kdi nawe uzagire urugendo rwiza!
  • yves9 years ago
    yves ntakindi twakwifuriza uwo mwana wacu keretse kugira urugo ruhire.





Inyarwanda BACKGROUND