RFL
Kigali

Makanyaga Abdoul na Fantastic resto bar bashyize igorora abakunzi babo

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/01/2014 9:45
0


Nk'uko bimaze kumenyerwa resitora ya Fantastic yiyemeje gushimisha abakiliya bayo ibagezaho amafunguro azira amakemwa hejuru y'ibyo ikarenzaho n'ibikorwa by'imyidagaduro bigamije gususurutsa abayigana cyane cyane mu ntangiriro za weekend no muri weekend nyir'izina.



Ni muri urwo rwego kuri iki Cyumweru tariki ya 02/02/2014 iyi resitora ifatanije n’umusaza Makanyaga Abdoul bazasusurutsa abakunzi babo mu gitaramo gikomeye cyane cya live kizahabera.

Uyu muhanzi, Fantastic resto bar yabahitiyemo, na we ku giti cye akaba atangaza ko yateguye byinshi mu rwego rwo gushimisha abakunzi be ndetse na b’iyi resitora muri rusange.

Makanyaga akaba arimo guhamagarira abakunzi be bose kuzitabira iki gitaramo cye dore ko ngo na Fantastic Restaurant izaba yabibafashijemo aho umuntu azaba asabwa icyo kunywa gusa ubundi agataramana nawe nta kindi kiguzi kibayeho.

Muri Fantastic rero bizaba ari ibicika aho Makanyaga yatangaje ko azaririmbira abakunzi be indirimbo ze zagiye zikundwa cyane nka Ngwino Mukunzi, Mukamurenzi, Rubanda ndetse akavuga ko yizeye neza ko abakunzi be bazataha bishimye kuko ngo hazaba hari na Carioke ku bayikunda. 

makanyaga

Tubibutse ko muri Fantastic resto bar ariho usanga amoko yose y’amafunguro ndetse bakaba bafite umwihariko wo gukora iminsi yose amasaha 24 kuri 24. Iyi resitora ikabaherereye mu mujyi wa Kigali rwagati munsi gato y’inyubako ndende ya KCT.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND