RFL
Kigali

Ku myaka 13 gusa,Babou aritegura gutera indi ntambwe ikomeye muri muzika ye-Byinshi kuri we

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:9/09/2014 17:17
7


Ku myaka 13 gusa y’amavuko,umuraperi Shema Arnold uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Babou”ari kwitegura gushyira hanze umuzingo(album)ye ya kabiri izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Jerome Patterson,umujyanama akaba na nyirarume wa Babou, yatangaje ko ubu bamaze imyaka igera kuri itatu bategura iyi album izaba ikubiyemo amateka ya rap mu Rwanda aho bateganya kuzakora igitaramo cyo kuyimurika mu mpera z’uyu mwaka.Iyi album nisohoka izaba ibaye iya kabiri uyu muhanzi ukri muto ashyize hanze nyuma y’iyitwa “Umwana ni imbuto” yamuritse mu mwaka w’2011 ubwo yari afite imyaka icumi gusa.

gguyg

Babou mu mwambaro we wa B-SHOW

Patterson yakomeje avuga ko mu gitaramo cyo kumurika iyi album,Babou azaririmba mu buryo bw’umwimerere(live)aho azaba afatanyije n’abacuranzi ba BMCG live band.Iyi album kandi izaba igizwe n’indirimbo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse n’icyongereza.

Reba hano indirimbo Kora ya Babou

Mu myaka 13 Babou afite,itanu ayimaze mu muziki dore ko mu mwaka w’2009 ubwo yari afite imyaka umunani gusa,aribwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “That’s my name”.Muri iyi myaka 5 amaze mu muziki,Babou yagaragaje ingufu muri muzika ye aho muri uyu mwaka yegukanye igihembo cya “Salax Award”nk’umuhanzi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi aricyo “Best Teen Artist”.

iukj

Babou

Nk’uko bigaragara mu bitaramo bitandukanye uyu muraperi yitabira,bigaragara ko amaze kumenyera uburyo bwo kuririmba by’umwimerere(live performance).Aha twatanga urugero aho mu gitaramo cya Kigali Up giherutse kubera mu Rwanda,yaririmbanye n’umuraperi wo mu gihugu cya Senegal Didier Awadi aho nawe yashimishijwe n’uburyo uyu mwana yitwaye ndetse akanamuhemba.Mu bindi bikorwa bya Babou,harimo imyambaro yashyize hanze ifite ikirango cya B-SHOW(Bright Show).

Kanda hano urebe uburyo Babou yatunguye Didier Awadi muri Kigali Up Festival

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    UMWANA AFITE TALENT KBS
  • 9 years ago
    Big uppp
  • caro9 years ago
    keep it up babu
  • BIANCA9 years ago
    Pround of you Babu . keep moving
  • BIANCA9 years ago
    proud of you BAbu . keep moving !!!!
  • gloria9 years ago
    Komerezaho Babou
  • lulu9 years ago
    oh my God!!!!! woooow!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND