Ku myaka 13 gusa y’amavuko,umuraperi Shema Arnold uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Babou”ari kwitegura gushyira hanze umuzingo(album)ye ya kabiri izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Jerome Patterson,umujyanama akaba na nyirarume wa Babou, yatangaje ko ubu bamaze imyaka igera kuri itatu bategura iyi album izaba ikubiyemo amateka ya rap mu Rwanda aho bateganya kuzakora igitaramo cyo kuyimurika mu mpera z’uyu mwaka.Iyi album nisohoka izaba ibaye iya kabiri uyu muhanzi ukri muto ashyize hanze nyuma y’iyitwa “Umwana ni imbuto” yamuritse mu mwaka w’2011 ubwo yari afite imyaka icumi gusa.
Babou mu mwambaro we wa B-SHOW
Patterson yakomeje avuga ko mu gitaramo cyo kumurika iyi album,Babou azaririmba mu buryo bw’umwimerere(live)aho azaba afatanyije n’abacuranzi ba BMCG live band.Iyi album kandi izaba igizwe n’indirimbo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse n’icyongereza.
Reba hano indirimbo Kora ya Babou
Mu myaka 13 Babou afite,itanu ayimaze mu muziki dore ko mu mwaka w’2009 ubwo yari afite imyaka umunani gusa,aribwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “That’s my name”.Muri iyi myaka 5 amaze mu muziki,Babou yagaragaje ingufu muri muzika ye aho muri uyu mwaka yegukanye igihembo cya “Salax Award”nk’umuhanzi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi aricyo “Best Teen Artist”.
Babou
Nk’uko bigaragara mu bitaramo bitandukanye uyu muraperi yitabira,bigaragara ko amaze kumenyera uburyo bwo kuririmba by’umwimerere(live performance).Aha twatanga urugero aho mu gitaramo cya Kigali Up giherutse kubera mu Rwanda,yaririmbanye n’umuraperi wo mu gihugu cya Senegal Didier Awadi aho nawe yashimishijwe n’uburyo uyu mwana yitwaye ndetse akanamuhemba.Mu bindi bikorwa bya Babou,harimo imyambaro yashyize hanze ifite ikirango cya B-SHOW(Bright Show).
Kanda hano urebe uburyo Babou yatunguye Didier Awadi muri Kigali Up Festival
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO