RFL
Kigali

Inyarwanda.com yasuye Knowless mu myiteguro (Rehearsal) y'igitaramo cye - AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/07/2014 9:23
3


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19/07/2014 nibwo umuhanzikazi Butera Knowless azaba amurikira abakunzi be album ye ya Gatatu mu gitaramo azakorera muri Kigali Serena hotel. Mu rwego rwo kumenya aho imyiteguro igeze, inyarwanda.com Ku mugoroba wo kuwa Gatatu yanyarukiye aho uyu muhanzikazi n’ikipe izamufasha barimo bakorera imyitozo.



bavgsh

Muri iyi myitozo(Rehearsal) yibyo bazamurikira abakunzi b’uyu muhanzikazi bazaba bitabiriye igitaramo cye, twasanze itsinda rya Dream boys bamwe muzafasha uyu muhanzi aribo barimo bitegura nyuma yaho, uyu muhanzi kazi nawe afata umwanya uhagije wo kunononsora ibye dore ko hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki.

GAHJS

TMC

ghsgt

Platini

Mu masaha make twamaze dukurikirana imitegurire y’uyu muhanzi, bimwe mubyo twabashije kubona ni uko arimo ategurira abakunzi be igitaramo kidasanzwe gifite umwihariko ndetse nibyo mu ndimi z’amahanga bita surprises.

aaa

Knowless na Ben Kayiranga bahishiye akabanga abazitabira iki gitaramo

Gusa rimwe mu ibanga twamenera abakunzi b’uyu muhanzi ni uko ahnini muri iki gitaramo cye uretse kubaririmbira indirimbo ziganjemo inshya cyane ziri kuri iyi album ye azanagerageza guhuza umuziki wa kera n’uw’ubu, aho afatanije n’itorero Inganzo ngari bazagenda basubiramo indirimbo zitandukanye z’abahanzi nka Cecile Kayirebwa, itorero Amasimbi n’amakombe rya Rugamba Cyprien n’abandi.

absnshgd

Knowless

abshg

Knowless aririmbana n'Intayoberana

ansh

Umuziki uzaba ari live ijana ku ijana

asb

Ben Kayiranga ni umwe mu bashyitsi bazagaragara muri iki gitaramo

mnk

Platini wa Dream boys na bagenzi be bose bo muri Kina music bambariye gufasha Knowless mu gitaramo cyo kumurika album ye ya Gatatu yise 'BUTERA'

Tubibutse ko muri iki gitaramo Knowless azaba afatanije n’abahanzi bagenzi be bakorana muri Kina music barimo Christopher, Dream boys, Tom Close n’abandi barimo Makanyaga Abdoul hamwe na Kesho band. Kwinjira muri iki gitaramo giteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Kigali serena hotel, bikazaba ari amfaranga y’u Rwanda ibihumbi bitani(5000Frw) n’ibihumbi icumi(10,000frw) mu myanya y’icyubahiro

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chris9 years ago
    tukuri inyuma komereza aho intambwe umaze gutera nibwo butwari kdi conglatulation kuri iyi album ndumva izaba iryoheye kuyibona. ndagukunda.
  • Nitwa Honolyine 9 years ago
    Ndagukunda Komerezaho
  • bikori8 years ago
    noresi nakomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND