Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19/07/2014 nibwo umuhanzikazi Butera Knowless azaba amurikira abakunzi be album ye ya Gatatu mu gitaramo azakorera muri Kigali Serena hotel. Mu rwego rwo kumenya aho imyiteguro igeze, inyarwanda.com Ku mugoroba wo kuwa Gatatu yanyarukiye aho uyu muhanzikazi n’ikipe izamufasha barimo bakorera imyitozo.
Muri iyi myitozo(Rehearsal) yibyo bazamurikira abakunzi b’uyu muhanzikazi bazaba bitabiriye igitaramo cye, twasanze itsinda rya Dream boys bamwe muzafasha uyu muhanzi aribo barimo bitegura nyuma yaho, uyu muhanzi kazi nawe afata umwanya uhagije wo kunononsora ibye dore ko hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki.
TMC
Platini
Mu masaha make twamaze dukurikirana imitegurire y’uyu muhanzi, bimwe mubyo twabashije kubona ni uko arimo ategurira abakunzi be igitaramo kidasanzwe gifite umwihariko ndetse nibyo mu ndimi z’amahanga bita surprises.
Knowless na Ben Kayiranga bahishiye akabanga abazitabira iki gitaramo
Gusa rimwe mu ibanga twamenera abakunzi b’uyu muhanzi ni uko ahnini muri iki gitaramo cye uretse kubaririmbira indirimbo ziganjemo inshya cyane ziri kuri iyi album ye azanagerageza guhuza umuziki wa kera n’uw’ubu, aho afatanije n’itorero Inganzo ngari bazagenda basubiramo indirimbo zitandukanye z’abahanzi nka Cecile Kayirebwa, itorero Amasimbi n’amakombe rya Rugamba Cyprien n’abandi.
Knowless
Knowless aririmbana n'Intayoberana
Umuziki uzaba ari live ijana ku ijana
Ben Kayiranga ni umwe mu bashyitsi bazagaragara muri iki gitaramo
Platini wa Dream boys na bagenzi be bose bo muri Kina music bambariye gufasha Knowless mu gitaramo cyo kumurika album ye ya Gatatu yise 'BUTERA'
Tubibutse ko muri iki gitaramo Knowless azaba afatanije n’abahanzi bagenzi be bakorana muri Kina music barimo Christopher, Dream boys, Tom Close n’abandi barimo Makanyaga Abdoul hamwe na Kesho band. Kwinjira muri iki gitaramo giteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Kigali serena hotel, bikazaba ari amfaranga y’u Rwanda ibihumbi bitani(5000Frw) n’ibihumbi icumi(10,000frw) mu myanya y’icyubahiro
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO