RFL
Kigali

Guhera kuri uyu wa kane abakunzi ba DJ Bisoso bazajya bamusanga muri Fantastic Restaurant

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/10/2014 12:39
6


Nyuma y’uko abantu benshi bamaze kumenyera no gukunda umuziki ucurangwa na DJ Bisoso, ubu hari inkuru nziza y’uko guhera kuri uyu wa kane DJ Bisoso atangira gukorera muri Fantastic Restaurant.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na DJ Bisoso yemeje ko guhera kuri uyu wa kane ari butangire gucurangira muri Fantastic Restaurant nyuma y’uko asinye amasezerano y’umwaka akorera muri iyi restaurant.

ghj

Abantu benshi bakunda uburyo DJ Bisoso avanga imiziki(mix)

DJ Bisoso yagize ati :Ubu abakunzi b’ibikorwa byanjye bashobora kuzajya bansanga muri Fantastic Restaurant aho nk’uko bisanzwe nzajya mbasusurutsa kandi noneho nzarushaho.Nabwira abantu bose bankunda ko bazajya baza muri Fantastic restaurant kuko ni restaurant ikomeye kandi isanzwe izwi hano mu mujyi wa Kigali.

DJ Bisoso yakomeje atangaza ko azajya akorera muri Fantastic Restaurant iminsi itatu mu cyumweru ariyo :Kuwa kane,kuwa gatanu, ndetse no kuwa gatandatu.

fgh

DJ Bisoso afatwa nk'umu DJ wa mbere mu Rwanda

DJ Bisoso arashishikariza abantu basanzwe bakunda uburyo avanga imiziki(mix)ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ari butangire akazi muri Fantastic Restaurant iherereye mu mujyi rwagati imbere y’inyubako ya Kigali City Tower.

gf

DJ Bisoso acuranga mu bitaramo bya muzika bikomeye hano mu Rwanda

DJ Bisoso ni umu DJ umaze kubaka izina cyane hano mu Rwanda aho amenyerewe cyane mu bitaramo bikomeye,mu tubyiniro,kuri radio ndetse n’ahandi henshi akora akazi ko gususurutsa abantu akoresheje ubuhanga bwe bwo kuvanga imiziki(mix).

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dj kim 9 years ago
    urakaza neza musaza
  • Anny9 years ago
    woow..Bisoso ndamwemera kabisa he is number one dj mu Rwanda kabisa
  • Fan9 years ago
    Ubwo nyine gahunda ni ntugasaze turateramo na Bisoso wacu
  • chris9 years ago
    nonese uwahakoreraga ko nawe abizi byagenze gute ndavuga dj marc
  • 9 years ago
    aba nabo ninkindaya, ubwo aho yarari bashwanye cg yabambuye
  • regis4 years ago
    Bisoso Urarenze Cyakora Pe? Numva Uwampuza Nawe Bitewe Nokuntu Nkunda Ingoma Mbanumva Byandenze 2?





Inyarwanda BACKGROUND