RFL
Kigali

Christopher ukuguru kumwe muri KINA ukundi hanze. Clement ati " Niyumva aribyo bikwiye azigurukire."

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:11/11/2014 9:50
12


Nyuma y’imyaka isaga 4 bari bamaze bakorana, kuri ubu umuhanzi Christopher hamwe na Ishimwe Clement umuyobozi mukuru wa Kina music hari amarenga y’uko baba bagiye gutandukana nyuma y’uko amasezerano bari bafitanye hashize iminsi arangiye.



Aya makuru y’itandukana rya Kina Music na Christopher, aremezwa n’impande zombi zivuga ko amasezerano yarangiye ariko bikaba bishoboka ko yazasubukurwa gusa ibisobanuro bya buri ruhande ndetse n’amwe mu makuru aturuka by’umwihariko mu nshuti za Christopher agaragaza ko ibyabo byaba bigiye kuba amateka, Christopher agasohoka burundu muri Kina music.

Mu kiganiro na Christopher ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ubwo twamubazaga niba koko amakuru amaze iminsi avuga ko yaba agiye kuva muri Kina Music ari ukuri, uyu muhanzi yadutangarije ko atarafata icyemezo gusa amasezerano yari afitanye nabo yarangiye bityo kuhaguma no kutahaguma bikazava mu biganiro azagirana n’ubuyobozi bw’iyi ‘Label’ yamureze.

chris

Clement niwe wavumbuye impano ya Christopher ndetse amufasha kuyigaragaza ariko ubu ngo baba batabanye neza

Amakuru ahari avuga ko Christopher wari waragerageje guhuza ndetse no gukorana neza na Clement mu myaka yashize, baba muri iyi minsi ya vuba baragiranye ibibazo bishingiye ku mafaranga ahanini uyu muhanzi yakoreye mu irushanwa rya Guma Guma. Christopher akaba yaratakarije icyizere Clement bivuye ku masezerano atari mu nyandiko bagiranye n’uyu mugabo yafataga nka se mu bya muzika nk’uko zimwe mu nshuti za hafi za Christopher ziri kugenda zibivuga.

 “ Christopher nta cyizere na gito akibonamo Clement. Ubu Christopher ari mu gahinda ndetse n’ibibazo bikomeye ntiyishimiye gutandukana na Clement ariko arareba akabona nibyo bikwiye kuko amufata nk’uwamuhemukiye bikomeye ndetse bigatuma atekereza ko ibyiza byose yamukoreraga yari agamije kumukuramo inyungu.”, aya ni amagambo y’umwe mu nshuti za Christopher waganiriye n’umunyamakuru w’inyarwanda.com

Uyu muntu usanzwe uba hafi ya Christopher yongeyeho ati “ Chris yababajwe cyane n’amafaranga yo muri ino Guma Guma yegukanyemo umwanya wa 4 kuko n’ubwo u Rwanda rwose ruzi ko yakuyemo amafaranga atubutse, siko biri kuko yose yayihereye Clement ngo agiye kumutumiriza imodoka y’agaciro ariko birangira amwisubiranye amubwira ko yabaze asanga bihuye n’ayo bamutanzemo amubwira ko bitagikunze kubona imodoka ahubwo amuha miliyoni imwe gusa akubitwa n’inkuba. Byaramubabaje, inshuti ze zose yari yarazibwiye ko yatumije imodoka kandi ubwo ibyo bari barabipanze nk’abavandimwe kuko amasezerano yabo yari yararangiye mu ntangiriro z’umwaka ahubwo barimo bapanga uburyo bayongera bagakomeza gukorana..”

Chris

Christopher mu mashusho y'indirimbo 'Agatima' yamuhombeye

Gusa ubwo twaganiraga na Christopher yirinze gutunga agatoki Clement avuga ko nta bibazo bishingiye ku mafaranga yigeze agirana na Clement ko ahubwo igihombo yahuye nacyo muri uyu mwaka ari ugufata indege akerekeza muri Kenya aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ‘Agatima’ ari kumwe na Clement ndetse na Knowless ariko ikaza gusohoka itari ku rwego rwiza yifuzaga ku buryo yaje gufata icyemezo cyo kudasohora amashusho y’iyi ndirimbo.

Christopher avuga ko bishoboka ko yaguma muri Kina music cyangwa akajya gushakishiriza ahandi. Ati “ Ubu navuga ko ndimo igice kimwe. Ubu turi mu gihe cyo gusubiza amaso inyuma turebe uko twakoranye mu bihe byashize nibiba ngombwa tuzakomezanya cyangwa dutandukane.”

clement

Ku ruhande rwa Clement uvuga ko amasezerano hashize amezi abiri arangiye mu gihe Christopher we yemeza ko amasezerano yarangiye mu ntangiriro z’umwaka, anavuga ko we yiteguye kuba yakomeza gukorana na Christopher mu gihe yabishaka ariko yaramuka anashatse kwigendera akaba atamubuza cyane ko nawe amaze kuba mukuru, gusa ku bijyanye n’aya mafaranga bivugwa ko yaba ari yo yapfuye n’uyu muhanzi, Clement agaruka ku kuba uyu muhanzi yaragiye atangwaho amafaranga menshi mu kuzamura impano ye bityo n’ubusanzwe Kina Music ikaba itari igamije kumwungukamo.

Clement ati “Amasezerano yararangiye hashize amezi nk’abiri, twe turi tayari dutegereje kureba niba tuzayivugurura cyangwa se azigurukira na mababa ye! ni umuntu mukuru agomba kwifatira icyemezo gikwiye.”

Bisa n’ibigoye kuba aba bombi bakongera gusinya amasezerano, cyane ko Christopher we avuga ko yakwemera ari uko hagize ibihinduka mu masezerano yari asanzwe n’ubwo atashatse gutangaza neza ibyo asaba Clement guhindura ibyo aribyo.

Mu gihe Christopher yaba asohotse muri Kina music yaba akurikiye bagenzi be Dereck na Yverry batangiranye muri iyi nzu nyuma yo gutsinda amarushanwa yo kuririmba yari yateguwe na Clement gusa yaba ahasize abandi bagiye baza nyuma barimo Knowless, Dream boys na Tom Close.

Nizeyimana Selemani & Manirakiza Theogene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo9 years ago
    nguko uko ummwana wumuntu ateye yarayakuriye nyine ihanagure imodoka uzaba ugura indi. ukuntu chris yitonda ubuse kumuhemukira bimwunguyiki.
  • lilidoss9 years ago
    Topher Imana izaguhe guhitamo neza knd courage aho uzajya hose tukurinyuma kuko urashoboye. Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze nubona aringombwa uzage nahandi urebe uko byifashe.
  • 9 years ago
    sibyiza kabisa nkabantu bari basanzwe bumvikana ntibikwiye!
  • Nigga X9 years ago
    Ptit amaze kwijuta wana. Nangende wenda natwe twabona amahirwe yo kwinjira muri Kina kuko tuhababaye turi beshi. Naho ibyo kurengwa agatangira kwirizariza ngwamamodoka, buriya ni umwijuto. Clement watwihereye amahirwe ko tutazaguhinduka nkuyu mu peti kweli??
  • 9 years ago
    Christph mwimisebya buliya yahuye nibibazo kuko arababaye ega ibibengerana byose sizahabu mwumva ngo KINA music mukumva nibitangaza oya hubwo buliya yahuye nibibazo na king james yaragiye kdi abayeho neza KINA music ega niya knowless abandi nimusshaka mwiviremo merci
  • dodo9 years ago
    sha ubwose Chris ahaziki koko yibuke aho clement yamukuye tuza sha kko yaragutekerere bihagije kdi ntarutugu rukura ngo rusumbujosi
  • umurungi9 years ago
    Nkurikije amagambo buri gingaza makuru cyose cyandiste Ukuri Kuri hagati ya Clement na Christopher.ibyo baggage nibyo nzemera.
  • NITWA TUYISHIMIRE9 years ago
    nibicare.hamwebakemure.ibyobatumvikanaho.babikemure ubundi agaruke
  • kezia9 years ago
    yoo birababaza cyane gutandukana kubantu Bose NYSE mbagiriye inama yo kwiyunga. kandi mwese turabamunda imana ibateze imbere
  • 9 years ago
    umva christ ihangane kujyenda sumwanzuro mwiza harimo ishuti nziza
  • raddy9 years ago
    christopher yarahemukiwe clement gerageza umwegere mujye mugikari mubikemure ariko mutarikumwe na knowless
  • shema prince9 years ago
    knowles uwo mwana wituma agenda dore uravuga riikijyana kwa clement





Inyarwanda BACKGROUND