RFL
Kigali

Amarushanwa ya Salax Awards yitezweho udushya n'impinduka nyuma y'amasezerano na Yes Africa

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/12/2014 9:28
14


Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo, ikirezi Group Ltd yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Kompanyi Yes Africa Ltd agamije kurushaho guteza imbere no kuzamura itangwa ry’ibihembo bya Salax Awards mu gihe cy’imyaka itanu.



Ni amasezerano atangira gushyirwa mu bikorwa kuva muri uku kwezi k’Ukuboza hategurwa Salax Awards ku nshuro ya 7 iteganijwe umwaka utaha.

Ayo masezerano yemeranijweho n’impande zombi, yashyiriweho umukono i Kigali kuri Lemigo Hotel hari umunyamategeko uzafasha ikirezi Group Ltd na Yes Africa Ltd muri gahunda z’ubuvugizi mu mategeko.

Emma Claudine na Murenzi basinyanye amasezerano y'ubufatanye agamije guteza imbere Salax Awards

Emma Claudine na Murenzi basinyanye amasezerano y'ubufatanye agamije guteza imbere Salax Awards

Emma-Claudine ntirenganya uyoboye Ikirezi Group Ltd, akaba ari nawe muvugizi mukuru wa Salax Awards, yavuze ko ubu bufatanye ari uburyo bwiza bwo kurushaho guteza imbere ireme n’umusaruro bya Salax Awards mu gihugu. Yagize ati “Aya masezerano abumbatiye ubushake bwo kurushaho kugeza Salax Awards ku ntera ndende”

Abafatanyibokorwa bombi basangiye intego, indangagaciro n’ubushake nk’ibigo bisanzwe bizobereye mu gutegura ibirori kandi bishishikariye guteza imbere no guhesha agaciro umuco n’umuziki by’u Rwanda binyujijwe mu guhemba abahanzi bafite impano, bitwaye neza kurusha abandi kandi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere ka Afrika y’uburasirazuba.

Ayo masezerano kandi yibanda cyane ku gaciro ko kugenzura no kunononsora uko igikorwa cyagenda neza, harebwa ku tunenge twabonetse ngo turusheho gukosorwa.

Emma Claudine Ntirenganya yongeyeho ko Salax Awards ku nshuro ya 7 izaba itandukanye cyane n’izindi zabanje, asaba itangazamakuru, abahanzi n’abandi bafatanyabikorwa kwitegura ibirori bidasanzwe hagati mu mwaka utaha w’2015 mu bijyanye n’imitegurire, uruhare rw’abakunzi b’umuziki, ibikombe n’ibindi bihembo by’ishimwe biteganijwe mu byiciro bitandukanye.

Umuyobozi wa Yes Africa Ltd, Willy Mugenzi, yavuze ko ibigo byombi bifite ubushake bwo kubyaza umusaruro mwiza ishyirwa mu bikorwa ry’imirongo migari mishya ya Salax Awards ku ruhando rwa muzika nyarwanda n’abandi bafite aho bahuriye nayo.

Ati “Intego za Salax Awards zizwe neza ku buryo zizashyirwa mu bikorwa mu gihe gito, kiringaniye no mu gihe kirekire. Ku bijyane n’igihe kirekire, turi kureba uko twaha umurongo uruganda rwa muzika n’ubugenzi mu Rwanda, nk’ibice by’ingenzi bifite uruhare mu gufasha kugera ku ntego z’iterambere.”

Amasezerano bagiranye azafasha mu guteza imbere amarushanwa ya Salax Awards

Amasezerano bagiranye azafasha mu guteza imbere amarushanwa ya Salax Awards

Ikirezi Group ltd bavuga ko ubu ari uburyo bwo kumenyesha abanyarwanda umufatanyabikorwa mushya mu gutegura Salax Awards, basaba abandi bafatanyabikorwa barimo abahanzi, itangazamakuru, abaterankunga kimwe n’abanyarwanda muri rusange gutegereza bihanganye amakuru arambuye ku bijyanye n’igihe, aho Salax Awards ya Karindwi izabera n’uburyo yateguwemo.

Salax Awards yatangiye mu mwaka w’2009 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu ntara y’amajyepfo ubwo hahembwaga abahanzi b’umwaka w’2008. Ijambo Salax rikomoka mu rurimi rw’iki Latini [saliƍ], bisobanuye ‘gutera intambwe ujya imbere’. Ibi bikaba bisobanuye icyerekezo cya Salax Awards: Gushimira abahanzi bahize abandi mu gutera intambwe ijya imbere mu buhanzi n’ibihangano byabo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mfuranziza Olivier9 years ago
    P fla Ntazaburmo
  • PRINCE 9 years ago
    JAYPOLY NTAZABUREMO
  • inkoramutima9 years ago
    meddy ntazaburemo ubushize rwose niwe waruyoboye urutonde murangije mugiha stromae
  • steven9 years ago
    urban boys igomba kubitwara
  • Gerard9 years ago
    tetaaaaaaaaa diana ntazaburemo
  • emmy rwema9 years ago
    social mula ntazaburemo rwose yerekanye ko adashidikantwaho mu bushobozi.thx
  • thimoteeskitu9 years ago
    ibyonibyiza bagiyebatanga ibihembo kubahanzi babikwiye murakoze
  • aime9 years ago
    patricko nazabure nku mu new artiste
  • aline 9 years ago
    patricko nazabure
  • christelle 9 years ago
    turi inyuma abahanzi bacukabisa ariko jay poll nazabure naho muba new artiste patricko nawe arabizi
  • pierre biko9 years ago
    sawger boy girango murabizi kobatabura namahanga yaremeye ahobasigaye baca kure s t v MUSIC
  • uwase giramata naddy9 years ago
    kbs abahanzi bacu turabemera riderman ntazabure
  • kelly kitty9 years ago
    christopher ntaza buremo
  • mutabazi8 years ago
    nukuri salaxy award niniyenzi kuko ituma abanzi bakora cyane . nibyiza kandi turabashyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND