RFL
Kigali

Ziiro The Hero yavuze inzitane yahuye nazo mu mezi 2 azengurutsemo intara y’Uburengerazuba akoresheje moto-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2018 9:57
0


Umusore witwa Gashayija Patrick wiyise Ziiro The Hero ahanzwe amaso n’abanyarwanda, abo yagendereye n’abo bagiye bahurira mu nzira bamwibukira ku buryo atava ku izima. Mu rugendo yabiriyemo icyuya, agahura n’inzitane arishimira ko yasoje urugendo yagiriraga mu Ntara y’Uburengerazuba akoresheje moto.



Ziiro The Hero yihaye intego ikomeye avuga ko azashyirwa ari uko azengurutse imirenge 416 igize igihugu cy’u Rwanda; ni urugendo yabimburiye mu Ntara y’Amajyepfo, ubu asoje n’Intara y’Uburengerazuba.

Amezi abiri n’iminsi 22 yari ishije arambagira, azamuka akamanuka mu misozi, inzuzi n’ibibaya by’Intara y’Uburengerazuba. Yanyuze mu turere n’imirenge yose igize iyi ntara. Avuga ko yagiye ahura n’inzitizi ariko ko yakomeje gushikama ku cyo yiyemeje cyo kuzazenguruka imirenge yose igize u Rwanda, yiga anitegereza akabika inzibutso n’ibindi byinshi byo kubwira abatahazi.

Mu kiganiro yahaye INYARWANDA, uyu musore yavuze ko ubwo yageraga mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye yasanze igiti cyaguye mu muhanda agorwa no gutambuka ngo akomeze urugendo yatangiye. Yagize ati “Mu murenge wa Bweyeye nasanze igiti cyaguye mu muhanga. Ni mu ishyamba, imvura ihora igwamo. Nitabaje imigozi nzirika kuri moto ndayatsa iragikurura kugeza kigiye ku ruhande.”

azengurutse intara y'Uburengerazuba

Azengurutse Intara y'Uburengerazuba mu mezi abiri n'iminsi 22

Avuga kandi ko RMC (Rwanda Motorcycle Company) yamuhaye moto akoresha muri uru rugendo yamenye ibibazo yahuye nabyo bakamubwira ko aba ahagaritse urugendo yakoraga. Ngo iyi kompanyi yabanje kumugeraho isuzuma uko moto imeze basanga nta kibazo yagize. Yagize ati:

Rwanda Motorcycle Company yampaye iyi moto nkoresha. Bakimara kumva uko nifashishije moto yabo nshaka inzira nyikuruza igiti cyari cyaguye mu muhanda bikaba bitaraboroheye kubyumva bahita bambuza gukomeza urugendo baraza ngo barebe ko moto itagize ikibazo basanga iracyari urwembe. Ndakomeza kuko bumvaga ko no kubitekereza ubwabyo bitari byoroshye.

ziiro The Hero

Ziiro The Hero avuga ko mu rugendo rwe yagiye ahura n'inzitane

Yakomeje avuga ko muri uru rugendo yagiriye mu Ntara y’Uburengerazuba yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye birimo n’imihanda idatunganye. Uretse inzitizi yagiye ahura nazo ariko kandi ngo hari aho yagiye agirira ibihe byiza nko mu Murenge wa Nkombo n’ibitare bishamaje yuriye agasura aho azirikana.

Muri uru rugendo kandi yabonye 'abana bato bafite impano zo gukina filime no kuririmba' bo mu Karere ka Nyabihu. Avuga ko aho ajya hose aba afite ubutumwa agenera urubyiruko, anashimira by’umwihariko abanyarwanda bakomeje kumutera ingabo mu bitugu muri uru rugendo urundi rubyiruko rwakwigiraho byinshi.

Umwaka utaha wa 2019 yihaye intego y’uko azatangira kuzenguruka bimwe mu bihugu bitanu bigize Afurika y’Uburasirazuba (East African Community) mu rugendo yise ‘Tour Nise Peace Adventure Africa’ aho n’ubundi azaba akoresha moto ataratangaza ubwoko bwayo kugeza ubu.

Mu nyungu n’icyerekezo yihaye muri uru rugendo harimo kuba aca uduhigo, gufungura kompanyi ye itembereza ba mukerarugendo kuri moto, gufungura Televiziyo mu Rwanda yerekana ‘Adventures Documentary’ yihariye k’u Rwanda.

Afite gahunda kandi y’uko nasoza kuzenguruka u Rwanda azasubira mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa akazamuka umusozi wa Kalisimbi, ngo bizamufata hafi iminsi ibiri. Avuga ko azasangiza abanyarwanda ibihe byiza azahagirira.

AMAFOTO:

inzuri

Inzuri za Gishwati mu Murenge wa Bigogwe

amashyuza

rubavu

Amashyuza ari mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu

umugezi

Umugezi wa Cyome mu Murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero

The Hero avuga ko

mu rugendo rwe

Karongi

mu bihe bitandukanye

yazengurutse

icyuya yabize

ku mucanga

ibyo wamumenyaho

akoresha moto

afite gahunda ndende

yo gukomeza gukora cyane

ziiro arakataje

arakataje gukomeza gukora

akomeza avuga ko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND