RFL
Kigali

YouTube igiye gushora akayabo mu mashusho yigisha gukora ikintu runaka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/10/2018 14:04
0


Muri 2017 YouTube yabaze amasaha arenga miliyari abantu bamaze bareba amashusho yigisha ikintu runaka ( arimo ‘How To’). Ibi bikaba aribyo byatumye hatekerezwa uburyo bwo gushyira ingufu mu mashusho afasha abantu kwiga no kwigisha ibintu runaka binyuze kuri Youtube.



YouTube ubu yatangiye umushinga wa miliyoni 20 z’amadolari (Rwf 17,790,700,000) ndetse ikaba iteganya no gushaka abashoramari n’abaterankunga. Uyu mushinga ni uwo gushyigikira amashusho yigisha ikintu runaka mu ngeri zitandukanye.

Nyuma y’uko abakoresha YouTube bashyiraho amashusho atandukanye babonye ko gukorera amafaranga bigora umuntu ushyiraho amashusho amara igihe gito, hatangiye kwibazwa impamvu ibitera. Umuyobozi ushinzwe uburezi n'ubumenyi (education& learning) muri YouTube, Malik Ducard avuga ko ibi ahanini bijyanye n’iyi gahunda yo gushyira ingufu ma mashusho azajya afasha abantu kwiga ko kwigisha ikintu runaka. Muri iyi gahunda hazaba hari ibigo byizewe bizahabwa umwanya wo gushyiraho amashusho yigisha, abandi bantu bigenga nabo bazaboneraho.

Image result for YouTube Malik Ducard

Malik Ducard, umuyobozi muri YouTube ushinzwe iby'uburezi n'ubumenyi

Mu gihe hari abashyira ubumenyi butizewe kuri YouTube, uyu mushinga uje kubihinduraho iki?

Uzajya ushakisha ikintu runaka ushaka kwiga, gusa Youtube izajya ikwereka niba uri muri iyo gahunda yayo yizewe, dore ko gushyiraho amashusho kuri uwo muyoboro (YouTube Learning Channel) bizajya bisaba ko habanza kwemezwa niba koko ubumenyi buri gutangwa bwizewe, aho kuyobya abashobora kubwifashisha. Hazaba hari uburyo ushobora gutandukanya amashusho yemejwe ko yujuje ubuziranenge kuburyo wayizera, n’andi mashusho abonetse buri wese yashyira kuri YouTube.

Aya mashusho yigisha ashobora kuba yakozwe n’imibare y’imashini (algorithms) cyangwa se agakorwa bisanzwe n’abantu, ibigo bikomeye nka Goodwill and Year Up, bisanzwe bikora ibijyanye no guhugura abantu, gutanga ubumenyi no gushakira abantu akazi n'ibindi; bizagira uruhare rukomeye muri uyu mushinga YouTube igiye gukoraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND