RFL
Kigali

YES-Conference Ihuriro rifasha abanyeshuri kwihangira imirimo-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/03/2018 16:55
0


Ejo kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018 mu mujyi wa Kigali, i Remera kuri Hill Top Hotel habereye ihuriro ryiswe 'YES-Conference' aho All Trust Consult yariteguye mu gufasha abiga mu mashuri yisumbuye na kaminuza kwihangira imirimo, babahuza na ba rwiyemezamirimo bababwira bumwe mu buryo bakoresheje ndetse bakanabagira inama z'ingenzi mu buzima.



Nk’uko umuyobozi w’iri huriro, Frank Rubaduka yabitangarije Inyarwanda.com, “YES-Conference (Youth Entrepreneurship Startups) ni uburyo bwo gufasha urubyiruko rukinjira mu kuba ba rwiyemezamirimo bakiga uburyo bwo guhangana n’imbogamizi bashobora guhura nazo, uburyo bwo kwandikisha imishinga yabo ndetse bakanabasha kwishyura imisoro neza bityo igihugu kikagira iterambere rirambye no kwishakira ibisubizo binyuze mu rubyiruko.

YES

Frank Rubaduka Founder & CEO wa All Trus Consult Ltd

Iri huriro ribaye ku nshuro yaryo ya mbere, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Twubake Imikomerere y’imishinga igitangira”. Hitabiriye abanyeshuri barenga ijana ndetse na ba rwiyemezamirimo batandukanye banagiye bafata umwanya bagasangiza aba banyeshuri uburyo batangiye imishinga yabo, imbogamizi bajya bahura nazo n’uko bahangana nazo bityo babatera imbaraga.

YES

Ba Rwiyemezamirimo batandukanye basobanuriye abitabiriye iri huriro uko batangiye imishinga yabo

Muri iri huriro kandi abanyeshuri bane bahawe amahirwe yo kuvuga ku mishanga yabo mu buryo bw’amarushanwa, aho uwatsinze yahawe igihembo cyiswe YES-Award.

YES

Abavuze ku mishinga yabo bahatanira igihembo cya YES-Award

AMAFOTO

YES

Jacqueline ufite business y'ubukerarugendo yasobanuye uko yayitangiye

YES

Umunyana Shanitah igisonga cya 1 cya Nyampinga w'u Rwanda 2018 yari yitabiriye iri huriro

YES

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye nabo bari muri iri huriro

YES

Abari bagize akanama nkemurampaka k'abahataniraga YES-Award

YES

Iri huriro ryitabiriwe n'abanyeshuri ba kaminuza n'amashuri yisumbuye

Amafoto: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND