Ejo kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018 mu mujyi wa Kigali, i Remera kuri Hill Top Hotel habereye ihuriro ryiswe 'YES-Conference' aho All Trust Consult yariteguye mu gufasha abiga mu mashuri yisumbuye na kaminuza kwihangira imirimo, babahuza na ba rwiyemezamirimo bababwira bumwe mu buryo bakoresheje ndetse bakanabagira inama z'ingenzi mu buzima.
Nk’uko umuyobozi w’iri huriro, Frank Rubaduka yabitangarije Inyarwanda.com, “YES-Conference (Youth Entrepreneurship Startups) ni uburyo bwo gufasha urubyiruko rukinjira mu kuba ba rwiyemezamirimo bakiga uburyo bwo guhangana n’imbogamizi bashobora guhura nazo, uburyo bwo kwandikisha imishinga yabo ndetse bakanabasha kwishyura imisoro neza bityo igihugu kikagira iterambere rirambye no kwishakira ibisubizo binyuze mu rubyiruko.”
Frank Rubaduka Founder & CEO wa All Trus Consult Ltd
Iri huriro ribaye ku nshuro yaryo ya mbere, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Twubake Imikomerere y’imishinga igitangira”. Hitabiriye abanyeshuri barenga ijana ndetse na ba rwiyemezamirimo batandukanye banagiye bafata umwanya bagasangiza aba banyeshuri uburyo batangiye imishinga yabo, imbogamizi bajya bahura nazo n’uko bahangana nazo bityo babatera imbaraga.
Ba Rwiyemezamirimo batandukanye basobanuriye abitabiriye iri huriro uko batangiye imishinga yabo
Muri iri huriro kandi abanyeshuri bane bahawe amahirwe yo kuvuga ku mishanga yabo mu buryo bw’amarushanwa, aho uwatsinze yahawe igihembo cyiswe YES-Award.
Abavuze ku mishinga yabo bahatanira igihembo cya YES-Award
AMAFOTO
Jacqueline ufite business y'ubukerarugendo yasobanuye uko yayitangiye
Umunyana Shanitah igisonga cya 1 cya Nyampinga w'u Rwanda 2018 yari yitabiriye iri huriro
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye nabo bari muri iri huriro
Abari bagize akanama nkemurampaka k'abahataniraga YES-Award
Iri huriro ryitabiriwe n'abanyeshuri ba kaminuza n'amashuri yisumbuye
Amafoto: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO