RFL
Kigali

Yatewe agahinda gakomeye no gusanga umukozi we ubana na Virus itera SIDA ajya yonsa umuhungu we mu ibanga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/05/2018 17:02
1


Umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Kenya, Jacqueline Nyamide uzwi nka Wilbroda yavuze ku byamubayeho bikamutesha umutwe ubwo yamenyaga amahano umukozi we wo mu rugo akorera umuhungu we iyo adahari.



Nk’uko abenshi mubizi, bumwe mu buryo Virus itera SIDA ishobora kwanduriramo harimo no kuba umubyeyi ubana n’ubwandu bw’aka gakoko yayanduza umwana binyuze mu kumwonsa. Wilbroda rero yabaye nk’umusazi ubwo yahamagarwaga akabwirwa ko umukozi we wo mu rugo ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ajya yonsa umwana we, Xolani Amin Okello iyo adahari.

Ubwo yavuganaga n’igitangazamakuru cya Parents Magazine dukesha iyi nkuru, umukinnyi wa filime Papa Shirandula yavuze ko yahamagawe n’umuntu atazi ubwo yari ari muri Mombasa, abwirwa ko umukozi we yonsa umwana we mu buryo bw’ibanga uko uwo umwana arize.

Wilbroda yatewe agahinda n'ibyo umukozi yamukoreye

Akimara kubyumva, Wilbroda yahise akatisha itike y’indege ijya i Nairobi, akihagera yihutiye kujyana umuhungu we kwa muganga gushaka ubufasha bwarengera umuhungu we nk’uko yabitangaje. Yagize ati:

Umuhungu wanjye ubwo yagiraga amezi 8, nagiye i Mombasa mu kazi, namusigiye umukozi nizeraga cyane. Ubwo nari ndi muri Mombasa rero nahamagawe n’umuntu ntazi ambwira ko umukozi wanjye yonsa umwana wanjye igihe cyose arize. Nahise mfata indege ya mbere ngaruka muri Nairobi, nkihagera nagombaga kubanza kumenya niba izo nkuru koko ari ukuri, negera abaturanyi nkababaza, byose ni gahoro gahoro, nkibirimo rero namenye ko uwo mukozi burya atari ukumwonsa gusa ahubwo abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Wilbroda n'umuhungu we Xolani Amin Okello

Wilbroda akimara kumenya ibyo, yahise yirukana uwo mukozi ku bw’amahirwe ibisubizo byo kwa muganga byagaragaje ko uyu mwana atigeze yandura SIDA. Yavuze ko umujinya yari afite washoboraga gutuma ahemukira cyane uwo mukozi ariko yabashije kuwucobya “Sinigeze nsinzira iryo joro, nirukiye kwa muganga mu gicuku kugira ngo bampimire umwana. Ku bw’amahirwe nasanze ameze neza. Muri make nahise nirukana uwo mukozi ku munsi ukurikiyeho. Byarangoye kwakira icyo gikomere.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kelly 5 years ago
    O la la ibi bibere isomo ababyeyi bo murwanda bizera abakozi bo murugo





Inyarwanda BACKGROUND