RFL
Kigali

Sigaho kwicukurira imva ukoresheje ifurusheti ?( fourchette)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/10/2017 8:11
0


Abahanga batandukanye mu by’ubuzima bagiye bagaragaza byinshi mu bishobora gutuma ubuzima bw’umuntu bujya mu kaga kandi atari uko ashonje cyangwa yabuze ibyo kurya ahubwo ari uko yakoresheje ibyo kurya nabi cyangwa se akabikoresha mu gihe kidakwiye ari nabyo bahereyeho bavuga ko bishoboka ko umuntu yicukurira imva akoresheje fourchette( soma if



Umuhanga mu by’ubuzima George Bernard Shaw, mu gitabo yanditse yaravuze ngo” si tu veux etre fort comme un boeuf, mange comme le boeuf et pas du boeuf” tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ko niba ushaka kugira imbaraga nk’iz’ikimasa ukwiye kurya nka cyo ntago ukwiriye kukirya

Aha wahita wibaza uti ese ikimasa kirya iki?

Nta gikomeye kirimo uretse kurya ibikomoka ku mboga byose nkuko ikimasa kibigenza ubundi umuntu akihata indyo yuzuye intungamubiri, abashakashatsi batandukanye bagaragaza ko ibiryo byuzuye intungamubiri atari bya bindi bifite amavuta menshi cyangwa inyama nyinshi za buri munsi ahubwo uramutse ufashe indyo ikungahaye ku byubaka umubiri, ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara icyo gihe nta cyakubuza kugira ubuzima bwiza

Mu gitabo cyitwa health food, dusangamo inyandiko y’inzobere mu byubuzima Hyppocrate aho avuga ati” our food should be our medicine, our medicine should be our food” ibi bishatse kuvuga ngo ibyo kurya byacu bitubere umuti kandi umuti nawo utubere ibyo kurya

Uribaza uti ni gute ibyo kurya byakubera umuti cyangwa umuti ukakubera ibyo kurya?

Aha ni hahandi umuntu aba asabwa kwita ku ndyo ye yuzuye  ku buryo nayifata iri bumuhe ibyo umubiri ukeneye bityo agaca ukubiri n’indwara runaka, ni naho bisaba yuko niba ugiye kurya ibiryo runaka ukwiye kubanza kwibaza uti ese biramfasha iki? Birangiza iki?Hyppocrate akomeza avuga ko bibabaje guha umubiri wawe ibintu bishobora kuwangiza kandi uri mukuru

Urugero:

Ushobora kubona umuntu ahekenya umuceri mubisi kandi akakubwira ko ari byo akunda atitaye ku ngaruka zawo cyangwa ugasanga umuntu arahora arya inyama gusa bitewe nuko ngo aba yumva adashaka kurya imboga gusa akirengagiza akamaro kazo ku mubiri w’umuntu

Ahangaha rero niho bahera bavuga ko umuntu ashobora kwicukurira imva akoresheje ifurusheti bishatse kuvuga ko ashobora kwicwa n’ibyo agaburira umubiri we

Hyppocrate asoza agira umuntu wese inama yo gufata neza umubiri we cyane ko yawuhawe ari umwe gusa ari nayo mpamvu abantu bagomba kubaha imibiri yabo bakayiha ibyo bakwiriye kuyiha aho kugirango bicukurire imva bakoresheje amafunguro yabo ya buri munsi

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND