RFL
Kigali

Waruziko kwicarira ikofi bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/11/2017 11:17
6


Amakofi ku bagabo burya ngo ni ikintu gikomeye cyane kuko umugabo wese cyangwa umusore aho ava akagera adashobora kugenda adafite ikofi mu mufuka w’inyuma bitewe n’uko haba hakubiyemo ibyangombwa byose



Ibi rero bituma nta muntu w’igitsina gabo ugenda atayifite ibintu bituma n’iyo yicaye ayicarira hakaba n’abo bikukiramo ku buryo iyo bavuye mu rugo ya kofi itari mu mufuka aba yumva abangamiwe ku buryo bukomeye

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko kwicarira ikofi irimo ibintu byinshi kandi ukabikora buri gihe byangiza umutsi w’ukuguru ari wo bita nerf sciatique mu ndimi z’amahanga, uyu mutsi rero ngo ni wo muremure uba mu mubiri w’umuntu ukaba uherereye ku gice cy’inyuma munsi y’umugongo gato ukamanuka ku kibuno, ugakomeza no mu kuguru

Iyo umuntu yicariye ikofi rero aba abyiga wa munsi ku buryo iyo bikozwe buri gihe bishobora gutuma wa mutsi ugenda wangirika gahoro gahoro ukazasanga umuntu afite ikibazo cy’umugongo wo hasi, amatako, intugu, gufatwa n’imbwa bya hato na hato, kuba pararize uruhande rumwe ariko umuntu ntamenye ko nyirabayazana ari ya kofi ahorana mu mufuka w’inyuma

Ku bantu bakunze kugendana amakofi mu mifuka yabo ngo ni byiza ko mbere yuko wicara ukwiye kubanza ugakura ikofi mu mufuka kugirango wirinde bya byago byavuzwe haruguru. Ngo ni byiza kandi kugabanya ibintu utwara mu ikofi kugirango hirindwe wa mubyimba ukabije ari na wo utuma wa mutsi w’ukuguru wangirika ku buryo bukomeye

Src: Sante medecine 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • c6 years ago
    MURAKOZE CYANE
  • Niyonshuti musa5 years ago
    Ndi musa ndi yu ganda ukukwigisha nikwiza kubera iki?mutashira kuma facebook nabandi bakabireba byaba byiza burumwe amenye ibi murarakoze imana ibahe umgisha
  • wizy p 4 years ago
    Murakoze nange nabikoraga
  • wizy p 4 years ago
    Murakoze nange nabikoraga
  • Alphonse4 years ago
    Mudufasha gusobanucyi rwa byinshi byiyisi gusa musadu sesegurire amateka yanjuriyete na Romeo
  • Mico brave4 years ago
    Mbega abnt twarashize tutabizi





Inyarwanda BACKGROUND