RFL
Kigali

Wari uzi ko igikakarubamba ari umuti wa diabete, constipation ndetse na hemorroides?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/12/2018 16:55
0


Bitewe nuko igikakarubamba gisharira cyane, benshi ntibacyiyumvamo nyamara gusharira kwacyo ni nako kwari gukwoye gutuma buri wese acyibazaho ndetse ndetse akagira amatsiko kuri cyo



Ubusanzwe ku bakizi neza nko muri Soudan cyane ko ari nayo nkomoka yacyo bakizi nk’igihingwa cy’igitangaza (une plante miraculeuse) kuko kivura indwara nyinshi

Abashakashatsi batandukanye bagiye bagaragaza ko igikakarubamba gikiza constipation cyangwa se kugugarara bigatuma utabasha kwituma, indwara z’uruhu ndetse na diabete yo mu bwoko bwa kabiri

Muri iyi minsi ya none tugisanga mu miti myinshi itandukanye ariko cyane cyane ivura uruhu ndetse ikanavura constipation by’ako kanya

Mu igeragezwa ryakozwe, abagore 60 bari barwaye diabete bahawe ikiyiko cy’umushongi w’igikakarubamba mu byumweru bitandatu gusa, baza gusanga diabete yaramanutse ku cyigero gishimishije

Uretse ibyo kandi igikakarubamba kizwiho gukiza zimwe mu ndwara z’uruhu, ibiheri byo mu maso, ubushye n’ibindi, aha ariko ni mu gihe wafashe wa mushongi wacyo ukawusiga mu maso cyangwa ahari ubushye

Ikindi uyu mushongi uzwiho ni ugukiza gusaza imburagihe n’iminkanyari mu masondetse ngo ukiza cyane indwara ya hemorroide nkko ubushakashatsi bwa bigaragaje

 Ku bafite zimwe mu ndwara zavuzwe haruguru nka diabete yo mu bwoko bwa kabiri, kugugarara munda, constipation ndetse n’ibindi tutarondoye mwakoresha igikakarubamba nk’umuti wizewe

Icyitonderwa: igikakarubamba nticyemewe mu mugore utwite, ku bana bari munsi y’imyaka 12, no ku barwayi b’amara

Src: santeplusmag.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND