RFL
Kigali

Wari uzi ko ushobora kurwara indwara yo gukora akazi birenze urugero nwe ukiyobagirwa ?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/05/2018 13:05
0


Abashakashatsi ku buzima bwo mu mutwe bavuga ko gukunda akazi cyane kandi igihe cyawe kinini ukakimara mu kazi ari indwara iba yafashe ubwonko, kandi buri wese yayirwara mu kazi kose akora.



Workaholism (gukora cyane birenze urugero) ni indwara ifata buri wese ituma wumva ushaka guhora mu kazi gusa atari uko agakunze ndetse ukumva karuta byose mu buzima bwawe. Yaba gutabara uwapfushije, kujya kwa muganga urwaye cyangwa kwita ku muryango wawe uba wumva bitakurutira akazi, iyo urwaye iyi ndwara.

Abaganga bavuga ko iyi ndwara ituma umusemburo wa adrenalin wiyongera uyirwaye agahorana umutima mubi, ntiyigirire icyizere, bikarangira arwaye agahinda gakabije kamugeza no ku gihe cyo kwiyahura mu gihe atakwivuza kare. Wilmar Schaufeli, umwarimu muri kaminuza ya Utrecht mu gihugu cya Netherlands wigisha iby’imitekerereze ya muntu yemeza ko iyi ndwara ikunze gufata abantu baba badashaka kwitekerezaho no gutekereza ku hazaza habo.

Wilmar Schaufeli

Wilmar Schaufeli,umushakashatsi ku ndwara yo gukora akazi birenze urugero

Umugore w’imyaka 40 utuye muri Leta ya Florida mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umwe mu barwaye iyi ndwara yo gutekereza ku kazi gusa we akiyima umwanya, avuga ko yumvaga adatuje igihe cyose yabaga atari mu kazi nyuma atangira guhora atekereza ku kazi gusa kuko ari naho yumwaga aturije,ni ibyamubayeho ariko nuyma yo gukira ububata bw’inzoga.

Yagize ati”Nari naratwawe n’akazi, naje kuvumbura ko nashakiraga amahoro mu kazi kuko numvaga ntashaka gutekereza ku mibereho yanjye, ku byiyumviro byanjye no ku bwoba bw’ahazaza mfite” Uyu mugore avuga ko nyuma yaje kugerwaho n’ingaruka zo kurwara indwara zitandukanye.

Ibimenyetso byakwereka ko urwaye indwara yo gukora cyane

1.Wumva iteka wareka byose ukajya mu kazi

2.Ukora amasaha menshi mu kazi kandi ukumva ntushaka kukavamo

3.Iyo ugize uburakari ,cyangwa agahinda wumva ushaka gukora akazi gusa

4.Ubabazwa cyane n’impamvu yatuma usiba cyangwa ukerererwa akazi.

Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko iyo wibonyeho ibimenyetso nk’ibi wakwihutira kujya kureba muganga.

Iyo urwaye indwara yo gukora birenze urugero ntukangwa n'amasaha 

Ingaruka zo kurwara indwara yo gukora cyane

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri ry’ubukungu rwa kaminuza ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugaragaza ko kurwara bene iyi ndwara bigira ingaruka nyinshi cyane. Izo ngaruka harimo izi zikurikira: Imibanire yabo mu kazi no hanze y’akazi iba mibi cyane, guhora urwaye umutwe, kurwara indwara zifata inyama zo mu nda nk’igifu, kubura ibitotsi cyangwa ugasinzira igihe gito cyane, kurwara indwara ya diyabeti no kurwara indwara z’umutima.

Source:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND