RFL
Kigali

Wari uzi ko: Ukwiye guhangayikishwa n’umwanda wo mu ntoki zawe n’uwa telefoni kurusha uwo ku bwiherero rusange

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/06/2018 14:58
0


Kujya mu bwiherero rusange cyane cyane iyo ari ubwa kizungu bicaraho bikunze gutera benshi impungenge zijyanye no kwandura indwara zituruka ku mwanda. Abahanga mu by’ubuzima ariko bemeza ko umuntu aba akwiye guhangayikishwa n’intoki ze bwite ndetse na telefoni igendanwa kurusha hariya bicara mu bwiherero rusange.



Iyo umuntu ageze ahantu akenera kujya mu bwiherero ahatari mu rugo cyangwa ahandi hantu yizeye isuku yaho, kujya mu bwiherero rusange bicaraho bikunze gutera impungenge. Iyo ugeze mu bwiherero ugasanga ibitonyanga by’umwanda w’undi muntu wari uvuye mu bwiherero, bishobora gutuma usubira inyuma cyangwa bamwe bagahitamo kubukoresha baticayeho neza. Kuriya kuticara neza rero ngo bitera uburwayi butandukanye iyo bikozwe kenshi.

Burya mikorobe nyinshi ntizandurira mu bwiherero, ziva mu byo dukoza mu kanwa

Image result for eating with hands

Uku guhangayikishwa n’ubwiherero rusange ngo si cyo kintu kijyanye n’ubuzima gihangayikishije cyane kuko indwara nyinshi zifitanye isano n’umwanda zandura zinyuze mu kanwa kurusha uko zakwandura umuntu azikuye mu bwiherero. Uretse kuba kwicara uticaye (squatting) ku bwiherero binaniza imitsi ndetse bigatuma umuntu uri kwihagarika atamara umwanda mu ruhago, burya ngo iyo umuntu akanze amazi mu bwiherero mikorobe zihita zikwirakwira hose kugeza no ku rugi. Ni yo mpamvu uzasanga ahantu henshi aho umuntu akarabira intoki avuye mu bwiherero hataba ari mu bwiherero nyirizina.

Si byiza kuguma mu bwiherero nyuma yo kubukoresha

Related image

Igihe umaze gukoresha ubwiherero, ni byiza guhita usohoka utabanje gutindamo kuko iyo mikorobe zitangiye gukwirakwira, uba ufite ibyago byinshi by’uko zitangira kukwanduza. Iyo usohotse mu bwiherero, uba ugomba koga mu ntoki nibura igihe cy’amasegonda 20-30. Irindi kosa abantu bakora bavuye mu bwiherero rusange rituma bahavana mikorobe harimo kumara gukaraba mu ntoki ugahita ufunga amazi. Ngo ni byiza gufungura amazi ugakaraba, hanyuma ugafata urupapuro rwo guhanagura mu ntoki rwabugenewe wamara kwihanagura, rwa rupapuro ukaba ari rwo ukoresha ufunga amazi, kuko aho ufungira amazi haba hakozwe n’abantu benshi bakoresheje ubwo bwiherero kandi bakahasiga mikorobe z’amoko atandukanye.

Telefoni ishobora kubika umwanda mwinshi kurusha aho bicara mu bwiherero

Image result for public toilet use of phone

Telefoni ni kimwe mu bintu abantu bakoresha cyane. Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura abantu bagera kuri 70% bakoresha telefoni mu bwiherero. Ibi bituma telefoni iba indiri ya za mikorobe. Ni byiza guhanagura telefoni yawe n’agatambaro keza gasukuye cyane udukoresho two guhanagura telefoni twabugenewe kugira ngo itaba intandaro yo kukwanduza indwara.

SRC: ScienceAlert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND