RFL
Kigali

WARI UZI KO: Kwiruka iminota 30 ku munsi byagufasha guhorana akanyamuneza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2017 7:02
0


Kimwe mu bintu abahanga bavuga gishobora gutuma umubiri ugubwa neza nyuma y’akazi ni ugukora siporo wiruka byibura iminota 30 ku munsi nubwo bitavugwaho rumwe na benshi.



Kubera gushaka kugendana n’iterambere ndetse muri iyi minsi buri wese akaba ahuze bitewe no gushaka imibereho ya buri munsi aho usanga abantu batakibona umwanya wo kuruhuka umuntu akava mu rugo azindutse akongera gusubira mu rugo ananiwe agahita aryama bityo umunsi we ukaba urarangiye ndetse n’undi ugatangira, ubuzima bukaba ubwongubwo.

Ibintu usanga bifite ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu bitewe n’uko nta mwanya umubiri uba wabonye wo kwisanzura kuko benshi babyuka bajya ku kazi bakagenda mu modoka bagera mu biro bakicara bakongera guhaguruka bataha mu modoka nubundi, ubushakashatsi bw’abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ibi bitera uburwayi butandukanye.

Kimwe mu bintu abahanga bavuga gishobora gutuma umubiri ugubwa neza nyuma y’akazi ni ugukora siporo wiruka byibura iminota 30 ku munsi nubwo bitavugwaho rumwe na benshi kuko hari abumva ko ababyuka biruka cyangwa bakabikora nyuma y’akazi baba bari gutakaza umwanya wabo kandi nyamara ugasanga bamwe mu bakunze kubikora aruko baba barabitegetswe na muganga ariko burya ngo kwiruka iminota 30 ku munsi ni ibanga ryo kugira ubuzima bwiza ndetse n’akanyamuneza.

Ese kwiruka bimarira iki uwabikoze?

Ikinyamakuru Courseapied.com gitangaza ko kwiruka nibura buri munsi bikomeza imikaya ku buryo umuntu ubikora ahorana imbaraga bigatuma nta ndwara imugeraho ku buryo bworoshye kuko ya mikaya iba ifite ubuzima bwiza kandi iri ku murongo.

Nkuko ikinyamakuru Santesportmagazine kibitangaza, kwiruka kandi ngo bituma uwabikoze ahorana akanyamuneza agahora yishimye bitewe nuko imisemburo itera ibyishimo iba yavubutse. Ibi kandi ngo bifitanye isano ya hafi n’uko iyo umuntu ateye akabariro ya misemburo ivubuka akumva aguwe neza nyuma y’icyo gikorwa.

Kwiruka kandi ngo ni kimwe mu bishobora gutuma  umuntu agumana itoto, aha nawe ubwawe ushobora gukora igenzura rito cyane ugafata umuntu umwe uzi ukunda gukora siporo n’undi utajya uyikora uzahita usanga neza neza ntaho bahuriye kuko ukunda kuyikora aba afite ubuzima bwiza ndetse ahora yishimye kurenza uwabikoze nkuko ikinyamakuru santesportmagazine.com kibisobanura. Gira ubuzima bwiza ukora siporo yo kwiruka byibura iminota 30 ku munsi.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND