RFL
Kigali

Turkmenistan:Urwobo rwiswe umuryango ugana ikuzimu rumaze imyaka 50 rugurumana umurimo-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/02/2017 10:09
0


Hagati mu butayu bwa Karakum ho muri Turkmenistan hari urwobo rw’umuriro rujya kungana n’ikibuga cy’umupira w’amaguru rukaba rumaze imyaka igera kuri 50 rugurumana kugeza ubu. Abaturage baho barwise “Umuryango ujya ikuzimu’’ gusa ubusanzwe rwitwa urwobo rw’umwotsi rwa Darvaza (Darvaza Gas crater).



Uru rwobo ntirukomoka ku birunga, ku mazi y’ubutare ava munda y’isi (magma) ahubwo iki cyobo gihorana inkongi cyakozwe n’abantu ndetse binavugwa ko cyakomotse ku mpanuka yabaye ku ngoma y’ abasoviyete gusa ibyabaye ntibyashoye kubikwa.

Ku bantu baba bifuza gusura iki gihugu gisa n’icyitazwi, usanga baba bashishikajwe cyane no kugera kuri urwo rwobo “Door to hell’. Nkuko tubikesha Sciencealert, umunyamakuru wasuye uru rwobo yagize ati "Twaracumbitse turi mu rugendo, nyamara nasuye bwa nyuma indiri y’ingamiya nyuma y’ igihe kirekire babivuga. Nerekeje kuri urwo rwobo byari ibisanzwe kuri njye ko mbona amashyo y’ingamiya zikinagira."

Havugwa ko ngo uwo mwotsi wayobye ubwo Abenjenyeri b’Abasoviyete bo mu 1971 biharizagaho ubwo bageragezaga kubyaza umusaruro ingufu zo mu nda y’ isi maze umwonsi bakubaganyije urema urwobo rwamize ibyari biwuriho byose. Bivugwa ko Abasoviyete banze ko icyo kiza kimenyekana ngo kuko batasize n’ikimenyetso na kimwe kivuga ku byabaye. Havugwa na none ko nta bantu baguye muri icyo kiza gusa biragoye kubyiyumvisha.

Impavu nta ngamba zo kubyaza ingufu cyawa se ngo uru rwobo ruzimywe by’iteka n’uko abantu batabyitayeho. Turkmenistan ifite inganda za gaze zigera kuri 4 ku isi bityo kuba bakoresha uwo mwotsi bikaba bishobora guteza ikibazo. Uwo muriro ushobora kuzima gusa ari uko hifashishijwe uburyo bwo gupfundikira urwo rwobo nubwo buhenze cyane. Bidakozwe, kurukonjesha bishobora kugira ingaruka ku baturage kuko gutwika gaze karemano bituma hiyongera ingufu za gaze methane.

Reba amwe mu mafoto y'uru rwobo rwiswe umuryango ugana ikuzimu

Crater burning with fire.the sinkhole swallowed and buried everything else that was above itBurning crater at dusk.Burning crater at night.Crater at night with no fence.Crater with drawn breaking.

Biba biteye ubwoba bwinshi kureba muri uru rwobo rwiswe umuryango ugana ikuzimu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND