RFL
Kigali

Waba warigeze kwitukuza? Cyangwa uracyabikora? Dore ingaruka zabyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/10/2017 13:46
2


Ubusanzwe abantu bakunda kwitukuza bakunda gukoresha amavuta arimo ibyo bita hydroquinone, akaba afite ingaruka nyinshi ku mubiri kuko azwiho kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma ucika intege ntubashe gukora akazi kawo ku kurwanya abanzi bawo



Icyo gihe rero iyo umubiri ucitse intege ba banzi barawica ugahindana ari nako uhindura ibara,aho bikomerera rero nuko iyo haramutse habayeho ikibazo cyo kugira impanuka bigasaba ko kwa muganga bakudoda, ntibipfa gukunda kuko umubiri uwa warangiritse bikomeye

Aha wakwibaza uti ese hydrocquinone ni iki? 

Biragoye kubisobanura mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko ngo ni imwe mu miti ituma melane ibuza uruhu gukora akazi karwo

Mbibutse kandi ko iyi melanine tuvuga ariyo ituma abirabura tugira uruhu rwirabura ni nayo itanga ibara ry’imboni y’ijisho, melanine kandi niyo iturinda imirasire y’izuba izwiho gushajisha uruhu rwacu ndetse no gutanga ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu nkuko urubuga santé medicine rubisobanura

Aho iyi miti cyangwa produit yitwa hydroquinone ibera mibi rero ngo nuko igera mu mubiri igahagarika za melanine noneho bigatuma uruhu rweruruka ari naho usanga umuntu wirabura agenda akaba inzobe ukaba utapfa kumenya ko yigeze kwirabura 

Hydroquinone nubwo dukunda kuyisanga mu mavuta, ariko ngo ni uburozi bukomeye cyane kuko ikoreshwa mu ihanagurwa ry’amafoto, mu ikorwa ry’impapuro ndetse no mu ikorwa ry’ama tentile ashyirwa mu misatsi y’abagore

Abahanga batandukanye mu by’uruhu bavuga ko Hydroquinone iyo imaze kwangiza uruhu iragenda ikagera no mu mwijima ku buryo ishobora gutera kanseri

Urubuga santé medicine ruvuga ko ikindi kintu gikomeye ku bantu bakunda gukoresha amavuta arimo Hydroquinone ngo imitekerereze yabo iragabanuka ku buryo umuntu wari uzi indimi nyinshi atakaza ubushobozi bwo kuzimenya akazibagirwa mu gihe gito bitewe n’uko Hydroquinone iba yageze ku gice cy’ubwonko gishinzwe ibijyanye n’indimi

Niba ugikunze kwisiga amavuta arimo Hydroquinone zirikana ibi

 

Menya ko nukomereka ku ruhu bizagorana kukudoda cyangwa se igisebe cyawe kikaba umufunzo bitewe n’uko kidapfa gukira

Menya ko ushobora kurwara kanseri y’uruhu igihe icyo ari cyo cyose

Ku bitera inshinge zirimo Hydroquinone,baba bafite ibyago byo kurwara umutima bitewe n’uko iyo miti itembera mu maraso bikagera no ku mutima ari byo bishobora kugutera umuvuduko w’amaraso ukabije

Ku rwego mpuzamahanga, amavuta arimo Hydroquinone yarabujijwe ndetse no mu Rwanda ntibyemewe kuyacuruza

Nyuma yo kumva ingaruka zo kwitukuza, urashaka kubireka? Dore ibyagufasha

Kubera ko iyo umuntu amaze kumenya ingaruka zabyo ahita yihutira kubireka ariko agahura n’ingaruka zo gukweduka k’uruhu no kurwara ibiheri byinshi mu maso, ni byiza ko ukurikiza izi nama zirimo:

Gufata umuhondo w’igi ry’irinyarwanda ukawuvanga n’ikiyiko cy’ubuki ukabyisiga mu maso mbere yuko ujya kuryama, ukaza kubikuraho mu gitondo ugiye gukaraba, iyo ubikoze mu gihe kitari gito uruhu rwawe rugenda rumenyera rugasubira gsa nk’uko rwasaga ndetse na bya biheri ntibize umusubirizo

Src: santé medecine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Barabeshya nta witukuza ngo amere nk ifoto ya mbere,uwo ashobora kuba arwaye vitiligo niyo ihindura abantu abazungu iyo uyirwaye;ibindi ni fotoshop urabona ukuntu uyu muntu yahindutse mubi saana,uwo hasi ye we sinzi niba ari umuntu umwe ndabona badasa,uwitukuza aba yarataye umutwe kuko bikugira mubi;nzarinda neza igikara cyanjye,uyu ni umutungo utangirika Imana yampaye,uruhu rwacu ntirupfa gusaza,abarwica rero ni akazi kabo,urabona ukuntu oda paccy yabaye mubi koko,amafoto ye yose asigaye aba agaragara ko yanduye saana,nyamara igikara cye cyari cyiza,mwitonde hari n amavuta arimo ibitukuza nyamara ntibabyandikeho kugirango batwicire uruhu rwacu kuko melanin yacu rwose barayirwanya ndetse barayikoze ngo bajye bayitera base nkatwe muramenye rero.
  • DUSHIME4 years ago
    NAGORINZIKO KWITUKUZA ARIBI MEREREYE LURIRIND BUREGA





Inyarwanda BACKGROUND