RFL
Kigali

Waba waragize ibyago byo kumera amabere kandi uri umuhungu? Dore uko bikosoka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/04/2018 15:18
1


Ubusanzwe ntibimenyerewe ko umuhungu agira amabere abyimbye ariko hari abo bishyikira ugasanga bafite amabere kandi ari abahungu ndetse bikanabatera ipfunwe kujya mu ruhame rw’abandi basore bitewe n’uko aba afite isoni z’uko bamubonana ayo mabere bityo bigatuma yigunga bikabije.



Gusa nanone hari ababyimba amabere bitewe na siporo nyinshi baba bakoze bigatuma bimwe mu bice by’imibiri yabo bibyimba harimo n’amabere, ariko ibi sibyo tuvuga.

Ese ni iyihe mpamvu ituma umuhungu agira amabere manini?

Ubusanzwe iyo umwana wese w’umuhungu avutse akurana icyo kibazo ariko kikagenda gishira uko akura bitewe n’umusemburo wa testosterone ugenda uganza uwa estrogen kuko ibitsina byombi bigira imisemburo imwe gusa ntinganya ubwinshi. Aha rero hari urutonde rw’ibindi bishobora gutuma amabere y’umuhungu akura ku buryo bukabije harimo:

Imiti igabanya ubukana bwa SIDA, Imiti imwe ya kanseri, Urumogi cyane cyane marijuana na heroin (mugo), Imiti y’ikirungurira, Ikoreshwa mu kugabanya stress kimwe n’iy’uburwayi bwo mu mutwe, Imiti y’umutima, Igabanya guhangayika, Imiti inyobwa n’abashaka kuzana amatuza izwi nka steroid, Imikorere mibi ya thyroid (iyi ni imvubura iba mu gice cy’umuhogo iyobora imikorere y’imisemburo), Gutobagurika k’umwijima, Kuba umubiri udakora imisemburo-gabo ihagije ndetse na Kanseri y’amabya.

Ese ni gute ibi bintu bikosoka?

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kubera ko amabere ataryana ushatse wayihorera ariko kuko atera ipfunwe umuhungu uyafite, ashobora kujya kwa muganga bakamufasha byaba na ngombwa bakamubaga ndatse agahindura indyo kuko iyo akomeje gufata indyo yafataga ya mabere arongera agakura kabone n’iyo baba barayabaze.

Src: www.webmd.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizimana 11 months ago
    Nuwuhemuti umuntu ya kwifashishayakwifashisha





Inyarwanda BACKGROUND