RFL
Kigali

Waba ukunda kurwara isepfu, dore ikiyitera n’uko wayirinda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/04/2018 8:39
0


Isepfu ni ibintu bikunze kuba kuri buri wese hatitawe ku cyo ari cyo, abahanga bakaba bavuga ko ahanini biba bitewe n’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu aho igice cyitwa diaphragm giherreye ahagana mu ijosi gisa n’icyifunze umwuka ntubashe guca mu bihaha neza.



Ese isepfu iterwa n’iki?

Ubusanzwe abahanga bagaragaza impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu asepfura zimwe muri zo ni: Kurya ibiryo bishyushye cyane cyangwa ibikonje cyane, Impinduka zitunguranye z’ubushyuhe mu kirere, Kurya ibiryo byinshi, kwikanga, Uburwayi bw’igifu, Umunaniro ukabije cyangwa igihe cyose urwungano rw’imyakura rudakora neza.

Aha uribaza uti ese ni gute nshobora gukira isepfu?

Biroroshye cyane, amakuru dukesha urubuga medecinenet avuga ko hari uburyo bwinshi kandi bworoshye cyane ushobora kwivuramo isepfu bitagusabye umwanya munini; Ubwa mbere uru rubuga rugaragaza ni ukunywa ikirahure cy’amazi mu gihe wumva isepfu ije, Gufunga umwuka umwanya muto udahumeka, Gusohora umwuka hanze n’ingufu nyinshi cyane, Kurya akayiko k’isukari no Gukurura ururimi rwawe ufashe ku isonga yarwo.

Iyo ukoze kimwe muri ibi ukabona ntacyo bitanze ugerageza ikindi kugeza ubonye ikibasha kugukiza keretse iyo ari ikindi kibazo gikomeye cyane cyatuma ujya kwa muganga ariko ubundi ibi tuvuze haruguru ni byo bishobora kugukiza mu kanya gato.

Src:medecinenet.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND