RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi wahariwe urugingo rw’umutima: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/09/2017 9:45
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka tariki 28 Nzeli ukaba ari umunsi wa 271 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 94 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1791: Igihugu cy’u Bufaransa cyemeye ko abayahudi baba abaturage bacyo kiba igihugu cya mbere cyo ku isi cyemeye ubu bwoko bw’abantu bakomoka muri Israel.

1867: Umujyi wa Toronto wabaye umurwa mukuru w’icyari leta ya Ontario yari yariyomoye kuri Canada.

1871: Mu gihugu cya Brazil, inteko ishinga amategeko yatoye itegeko ryemerera abana bavutse ku bacakara kuba abanyagihugu, iyi ikaba yari intambwe ya mbere yo guca ubucakara muri iki gihugu.

1928: Inteko ishinga amategeko y’ubwongereza yatoye itegeko rikuraho Ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge cy’urumogi mu buvuzi ndetse rihana umuntu wese ufatiwe mu cyaha cyo gukoresha icyo kiyobyabwenge.

1928: Umushakashatsi Alexandre Fleming yavumbuye agakoko kica udukoko dutera indwara, ariko kaje kuvamo umuti wa Penicillin.

1950: Igihugu cya Indonesia cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1960: Ibihugu bya Mali na Senegal byinjiye mu muryango w’abibumbye.

2009: Mu gihugu cya Guinea habaye coup d’état ya gisirikare maze ubutegetsi bufatwa n’agatsiko ka gisirikare kari kayobowe na Capt. Moussa Dadis Camara, abantu bagerageje kwigaragambya kuri ako gatsiko benshi barishwe abagore bafatwa ku ngufu abandi barakomereka.

Abantu bavutse uyu munsi:

1860: Paul Ulrich Villard, umunyabugenge n’umunyabutabire w’umufaransa akaba ariwe wavumbuye imirasire yo mu bwoko bwa Gamma Ikoreshwa cyane mu bugenge nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1934.

1901: William S. Paley, umunyamakuru w’umunyamerika akaba ariwe washinze televiziyo ya CBS ni bwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1990.

1933: Johnny Mathis a.k.a Country, umuririmbyi w’injyana ya country w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Jimmy & Johnny nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2011.

1968: Naomi Watts, umukinnyikazi wa film w’umwongereza ufite inkomoko muri Australia ni bwo yavutse.

1971: Alan Wright, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1977: Young Jeezy, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1981: Melissa Claire Egan, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1984: Melody Thornton, umuririmbyikazi akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Pussycat Dolls nibwo yavutse.

1990: Kristen Prout, umukinnyikazi wa film w’umunyakanada wamenyekanye muri film z’uruhererekane za Kyle XY nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1895: Louis Pasteur, umunyabutabire w’umufaransa akaba ariwe wahimbye uburyo bwo kwica udukoko hakoreshejwe ubushyuhe (Pasteurization) yaratabarutse, ku myaka 73 y’amavuko.

1935: William Kennedy Dickson, umukinnyi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umufaransa ufite inkomoko muri Ecosse, akaba ariwe wavumbuye icyuma cya Kinetoscope cyifashishwaga kureba filime mu bihe byo ha mbere yaratabarutse, ku myaka 75 y’amavuko.

1956: William Boeing, umucuruzi w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikompanyi ikora indege zo mu bwoko bwa Boeing yaratabarutse, ku myaka 75 y’amavuko.

1978: Papa Yohani Paul wa mbere yaratashye.

2012: Michael O’Hare, umukinnyi wa film w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 60 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Wenceslas

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibisazi by’imbwa

Uyu munsi ni umunsi wahariwe urugingo rw’umutima

Uyu munsi ni umunsi wahariwe uburenganzira bwo kumenya amakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND