RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kwambara furari kuba Scout: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/08/2018 12:08
0


Uyu munsi ni ku munsi wa 3 w’icyumweru cya 31 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 1 Kanama ukaba umunsi wa 213 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 152 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1498: Christophe Columbus, ni we munyaburayi wa mbere wageze ku butaka bw’ahitwa Venezuela kuri ubu.

1774: Umushakashatsi w’umwongereza Joseph Priestley yavumbuye umwuka wa Oxygen, uyu ukaba ari wo mwuka inyamaswa zihumeka.

1800: Ubwongereza na Ireland zasinye amasezerano yo kwishyirahamwe maze birema ubwami bunini bwishyize hamwe bw’ubwongereza na Ireland.

1834: Ubucakara bwaraciwe mu bwami bw’ubwongereza.

1876: Leta ya Colorado, imwe muri leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika yemewe nka leta ya 38 mu kwinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1907: Ingando z’urubyiruko zatangijwe na Baden Powell zaratangiye ku kirwa cya Brownsea mu Bwongereza, aha hakaba ariho hafatwa nk’ahavukiye umuryango w’urubyiruko rw’abasukuti (scout).

1914: Mu gufungura intambara ya mbere y’isi yose, ubwami bw’ubudage bwatangije intambara n’ubwami bw’uburusiya.

1960: Igihugu cya Dahomey cyaje kwitwa Benin, cyabonye ubwigenge ku gihugu cy’ubufaransa.

1960: Islamabad, yagizwe umurwa mukuru w’igihugu cya Pakistan.

1964: Kongo mbirigi yahinduriwe izina yitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

1980: Vigdis Finnbogadottir, yatorewe kuba umukuru w’igihugu cya Iceland aba umugore wa mbere ubaye umukuru w’igihugu binyuze mu matora mu mateka y’isi.

1981: Televiziyo y’imyidagaduro ya MTV yatangiye gukora ku mugaragaro muri Leta zunze ubumwe za Amerika, indirimbo ya mbere yanyujije ho ikaba yitwa Killed the Radio Star ya The Buggles.

2004: Umuriro wibasiye ihahiro muri  Asuncion, Paraguay uhitana abagera kuri 396

2017: Muri Afganistan habaye igitero cy’ubwiyahuzi ku musigiti wa Heart cyahitanye abagera kuri 20

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1779: Francis Scott, umunyamategeko, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika by’umwihariko akaba ariwe wanditse amagambo y’indirimbo yubahiriza igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1843.

1885:George de Hevesy, umunyabutabire ukomoka muri Hongriya, akaba ariwe wavumbuye ubutare bwa Hafnium nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1966.

1948: Avi Arad, umunya Israel ufite ubwenegihugu bwa Amerika akaba ari umushoramari wa film akaba ari we washinze inzu itunganya film ikomeye ku isi ya Marvel Studios nibwo yavutse.

1950: Jim Carroll, umukinnyi wa film w’umunyamerika akaba n’umusizi yabonye izuba aza kwitaba Imana mu mwaka w’2009.

1963: Coolio, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’umunyamerika akaba anatunganya indirimbo akaba ari n’umukinnyi wa film nibwo yavutse.

1976: Nwankwo Kanu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1979: Junior Agogo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1984:Bastian Schweinsteiger, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1967: Richard Kuhn, umunyabugenge n’ubutabire w’umudage unafite inkomoko muri Autriche, akaba ariwe wavumbuye umwuka w’uburozi wa Soman yitabye Imana, ku myaka 67 y’amavuko.

1996: Mohamed Farray Aidid, perezida wa 5 wa Somalia nibwo yatabarutse, ku myaka 62 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kwambara furari kuba scout (World Scout Scarf Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND