RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku isi: Bimwe mu byaranze uyu munsi m mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/06/2018 11:13
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 26 mu byumweru bigize umwaka tariki 26 Kamena, ukaba ari umunsi w’177 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 188 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1870: Umunsi wa Noheli wagizwe umunsi w’ikiruhuko rusange muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1889: Umujyi wa Bangui warashinzwe, ushingwa n’abafaransa  Albert Dolisie na Alfred Uzac mu cyari Kongo-mfaransa, kuri ubu ukaba ari umurwa mukuru w’igihugu cya Centrafurika.

1960: Igihugu cya Somalia cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bwongereza, kikaba cyaritwaga Somaliland.

1960: Igihugu cya Madagascar cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bufaransa.

1967: Karol Wojtyła waje kuba Papa Yohani Paul wa 2 yagize Papa Paul VI.

Abantu bavutse uyu munsi:

1922: Eleanor Parker, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.

1955Gedde Watanabe, umukinnyi wa filimw w’umunyamerika ukomoka mu Buyapani nibwo yavutse.

1968Paolo Maldini, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1970Adam Ndlovu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Zimbabwe nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2012.

1970Chris O'Donnell, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1972Garou, umuririmbyi w’umunyakanada nibwo yavutse.

1979: Ryan Tedder, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanazitunganya w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya OneRepublic nibwo yavutse.

1980: Sinik, umuraperi w’umufaransa nibwo yavutse.

1981Paolo Cannavaro, umukinnyi wa filime w’umutaliyani nibwo yavutse.

1983: Felipe Melo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1985: Arjun Kapoor, umukinnyi wa filime w’umuhinde nibwo yavutse.

1986: Xisco, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Espagne nibwo yavutse.

1987: Samir Nasri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1993: Ariana Grande Butera, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1810: Joseph-Michel Montgolfier,umuvumbuzi w’umufaransa, akaba umwe mu bavumbuye ibipirizo biguruka mu kirere bizwi nka  hot air balloon yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

1943: Karl Landsteiner, umuhanga mu by’ubuzima akaba n’umuganga w’umunya-Autriche akaba ariwe wavumbuye ibyiciro by’amaraso, akaba yaranavumbuye agakoko gatera imbasa akabiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 68 nibwo yavutse.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2003Marc-Vivien Foé, umukinnyi w’umupira w’umunyakameruni yitabye Imana, ku myaka 28 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge  ku isi.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana no kwita ku bantu bahuye n’iyica rubozo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND