RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe indwara ya Hemophilie:bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/04/2017 9:39
1


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 16 mu byumweru bigize umwaka tariki 17 Mata, ukaba ari umunsi w’107 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 258 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1946: Igihugu cya Syria cyabonye ubwigenge bwacyo ku bufaransa.

1971: Nyuma yo kwiyomora kuri Palestine, igihugu cya Bangladesh cyarashinzwe.

1973: Umwanditsi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filime wamenyekanye cyane kuri filime Star Wars, yatangiye kwandika inyandiko ya mbere ikubiyemo ibitekerezo by’iyi filime (Star Wars) yabaye ikirangirire ku isi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1820: Alexander Cartwright, umunyamerika wahimbye umukino wa Baseball nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1892.

1959: Sean Bean, umukinnyi wa filime w’umwongereza wamenyekanye nka Eddard Stark muri filime z’uruhererekane za Game of Thrones nibwo yavutse.

1972: Jennifer Garner, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1974: Victoria Beckham, umuririmbyikazi, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime wamenyekanye mu itsinda rya Spice Girls akaba n’umugore w’icyamamare mu mupira w’amaguru David Beckham yabonye izuba.

1980Nicholas D'Agosto, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri Final Destination 5 nibwo yavutse.

1984: Pablo Sebastián Álvarez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1984: Rosanna Davison, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunya Ireland akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 2003 yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1882: George Jennings, umukanishi akaba n’umukozi w’ibijyanye n’amazi akaba ariwe wavumbuye wese (WC) za kizungu (izo bita iza kizungu mu Rwanda), yaratabarutse, ku myaka 72 y’amavuko.

2013: Bi Kidude, umuhanzi w’umunyatanzaniya yitabye Imana, ku myaka 103 y’amavuko.

2013: Paul Ware, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 43 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe indwara ya Hemophilie (World Hemophilia Day).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wenceslas7 years ago
    Twizere ko umwaka Utaha Rwanda federation of hemophilie izaba yaremewe uyu munsi ukazizihizwa.abarwayi bayo ni bake ariko barahari





Inyarwanda BACKGROUND