RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/06/2018 11:22
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki ya mbere Kamena, ukaba ari umunsi w’152 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 213 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1796: Leta ya Tennessee yabaye Leta ya 16 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1963: Igihugu cya Kenya cyabonye ubwigenge bwo kwitegeka, nyuma yo kubona ubwigenge ku Bwongereza. Uyu munsi ukaba wizihizwa nka Madaraka Day.

1979: Igihugu cyitwaga Rhodesia (Zimbabwe y’ubu) cyagize bwa mbere mu myaka 90 na Guverinoma iyobowe n’umwirabura.

1980Televiziyo ya Cable News Network (CNN) yatangiye ibiganiro byayo bwa mbere.

2014: Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Mubi muri Nigeriya haturikiye igisasu cyahitanye abasaga 40.

Abantu bavutse uyu munsi:

1843: Henry Faulds, umuganga akaba n’umumisiyoneri w’umunya-Ecosse, akaba ariwe wavumbuye uburyo bwo gukoresha ibikumwe (fingerprint) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1930.

1926: Marilyn Monroe, umunyamideli, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika wamenyekanye kandi nk’inshoreke y’uwabaye perezida wa Amerika Kennedy nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1962.

1937: Morgan Freeman, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1973: Heidi Klum, umunyamideli w’umunyamerikakazi ufite n’ubwenegihugu bw’ubudage akaba umukinnyikazi wa filime, umuhanzi w’imyambaro akaba n’umukemurampaka mu marushanwa ya America’s Got Talent nibwo yavutse.

1986: DJ Skream, umuDJ w’umwongereza akaba anatunganya indirimbo nibwo yavutse.

1986: Dayana Mendoza, umunyamideli w’umunya-Venezuela akaba yarabaye nyampinga w’isi wa 2008 nibwo yavutse.

1988: Javier Hernández, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Mexique nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1868: James Buchanan, wabaye perezida wa 15 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 77 y’amavuko.

1960: Paula Hitler, umudagekazi wari mushiki wa Adolf Hitler yitabye Imana, ku myaka 64 y’amavuko.

1980: Arthur Nielsen, umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washinze ikigo cya Nielsen Corp., gifasha abafite ubucuruzi kumenya uburyo binjiza yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

1999Christopher Cockerell, umukanishi w’umwongereza akaba ariwe wavumbuye ikinyabiziga gikora nk’imodoka, indege n’ubwato (Hovercraft) yaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi (Global Day of Parents).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND