Brad Grey wayoboraga kompanyi itunganya ibijyanye n’amashusho ya Paramount pictures yitabye Imana azize indwara ya Cancer.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicuransi nibwo Brad Grey yitabye Imana, akaba yarayoboye ikompanyi ya Paramount pictures imyaka igera kuri 12. Yapfuye afite imyaka 59, akaba yaramaze amezi make asezeye ku kazi ko kuyobora iyi kompanyi.
Brad Grey
Nyakwigendera yaguye ahitwa Holmby muri leta ya Calfornia akaba asize umugore n’abana bane, nyina umubyara ndetse n’abavandimwe be babiri, uyu muryango we ukaba watangaje ko imihango yo kumushyingura izakorwa n’umuryango gusa nyuma hakazabaho uburyo rusange bwo kumwibuka.
Source:www.linda ikeji’sblog.com
TANGA IGITECYEREZO