RFL
Kigali

Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Paramount Pictures yitabye Imana

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:16/05/2017 12:10
1


Brad Grey wayoboraga kompanyi itunganya ibijyanye n’amashusho ya Paramount pictures yitabye Imana azize indwara ya Cancer.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicuransi nibwo Brad Grey yitabye Imana, akaba yarayoboye ikompanyi ya Paramount pictures imyaka igera kuri 12. Yapfuye afite imyaka 59, akaba yaramaze amezi make asezeye ku kazi ko kuyobora iyi kompanyi.

Résultat de recherche d'images pour "Brad Grey"Brad Grey 

Nyakwigendera yaguye ahitwa Holmby muri leta ya Calfornia akaba asize umugore n’abana bane, nyina umubyara ndetse n’abavandimwe be babiri, uyu muryango we ukaba watangaje ko imihango yo kumushyingura izakorwa n’umuryango gusa nyuma hakazabaho uburyo rusange bwo kumwibuka.

Source:www.linda ikeji’sblog.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safi 6 years ago
    Imana imwakire mubayo..





Inyarwanda BACKGROUND