RFL
Kigali

USA: Miss Mutesi Aurore na Ambasaderi Mathilde Mukantabana bari mu bitabiriye ihuriro ry'umuryango FORA

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:24/11/2015 10:08
0


Kuwa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2015, umuryango w’inshuti z’u Rwanda cyangwa FORA mu magambo ahinnye y’icyongereza (Friends Of Rwanda Association), wagize ihuriro ryawo rya 20 ryari rigamije gukusanya inkunga, ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitabirwa n’abantu batandukanye.



Iki gikorwa kitabiriwe n’abantu batandukanye bagera kuri 300, cyari cyanitabiriwe na Ambasaderi Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari nawe washinze uyu muryango w’inshuti z’u Rwanda “Friends Of Rwanda Association” (FORA). Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe na Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, wari umwe mu batumirwa b’ingenzi.

Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe n’Abanyarwanda baba mu majyepfo no mu majyaruguru ya Leta ya California; imwe muri Leta zigize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abanyeshuri biga muri Kaminuza yitwa California Baptist University ni bamwe mu babashije kuva mu mujyi wa Los Angeles  bakerekeza muri Sacramento bagiye kwitabira iki gikorwa. Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari bayobowe na Gaetan Gatete uyobora ihuriro ryabo. Uretse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari n’abandi bavuye ahandi hatandukanye nko mu gihugu cya Canada baje kwifatanya n’abandi muri iki gikorwa.

Iki gikorwa kitabiriwe n'abantu benshi baturutse ahantu hatandukanye

Iki gikorwa kitabiriwe n'abantu benshi baturutse ahantu hatandukanye

Mu ijambo rye, Ambasaderi Mathilde Mukantabana yashimiye abakomeje kwifatanya n’uyu muryango FORA mu myaka 20 ashize, aboneraho kumurika imishinga yagiye ikorwa n’uyu muryango guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, mu ijambo rye yagarutse ku ntera yo kwiyubaka u Rwanda rugezeho ariko yibanda cyane ku rubyiruko, agaruka cyane ku cyizere cy’ahazaza gitangwa n’ishusho y’urubyiruko rw’u Rwanda, aha akaba yaranashimiye FORA ku ruhare igira ngo ibi bibashe kugerwaho.

Ukuriye umuryango w’abanyarwanda baba mu mahanga; Gaetan Gatete we yagarutse ku mateka n’ibihe FORA yanyuzemo anerekana uburyo abanyarwanda baba hanze bashobora kugira uruhare mu bikorwa byiyubakira igihugu cyabo.

Iki gikorwa cyari cyateguwe mu buryo bwerekana umuco nyarwanda gakondo

Iki gikorwa cyari cyateguwe mu buryo bwerekana umuco nyarwanda gakondo

Uyu muryango FORA washyinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Intego y’ikusanya ry’inkunga y’uyu mwaka, ni ugutera inkunga ikigo cy’ubumenyi ngiro Mayaga nacyo cyashinzwe nyuma ya Jenoside, kikaba cyarafashije abana b’impfubyi mu kubona ubumenyingiro. Ubufatanye bw’iki kigo cya Mayaga n’umuryango FORA, bwafashije iki kigo kubona ibikoresho abanyeshuri bakoresha mu kwiga imyuga itandukanye nk’ubudozi, ubwubatsi, ububaji n’ibindi. Ubu bufatanye kandi bwanafashije mu kwagura iki kigo.

Inkunga FORA yagiye ikura mu bikorwa bitandukanye by’ikusanyankunga ndetse n’impano zitandukanye, byagiye bifasha abanyeshuri kurangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ibi bikaba bifasha urubyiruko rw’u Rwanda kubona akazi ndetse no kwikura mu bukene. Ikigo cy’imyuga n’ubumenyingiro cya Mayaga ni urugero rufatika kuri ibyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND