Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’ibibazo byaba biri hagati y’umuhanzi Alpha Rwirangira n’umunyamakuru Ernesto Ugeziwe ndetse hakagarukamo cyane n’umunyamakuru Tidjara Kabendera, ibi byose bikaba binagaruka ku rukundo rwa Alpha n’umukunzi we bamaranye igihe witwa Esther.
Aya makuru ubusanzwe yatangiye atangazwa kuri Radio Salus, yavugaga ko Alpha Rwirangira yaba yarashwanye na Ernesto bapfuye umukunzi wa Alpha witwa Esther, uyu mukobwa akaba yari asanzwe aziranye na Ernesto mbere y’uko akundana na Alpha, Ernesto agafasha Alpha ngo babe bakundana ariko nyuma Alpha akaba yarafuhiye uyu musore Ernesto bigatuma bashwana.
Alpha Rwirangira na Esther bamaze igihe kirekire bakundana
Ku ruhande rwa Alpha Rwirangira, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko nta kibazo na gito yigeze agirana na Ernesto ndetse ko ari inshuti magara, akaba abona ko uwazanye icyo gihuha yaba afite ikindi agamije bo batazi. Gusa ku bijyanye na Esther, Alpha avuga ko kuba Ernesto yarabahuje agatuma bamenyana bitavuze ko ari we watumye bakundana, cyane ko mu by’ukuri Ernesto atigeze akundana na Esther kandi kugeza n’ubu yaba Esther yaba na Alpha bose bafata Ernesto nk’umuvandimwe wabo wa hafi.
Alpha Rwirangira ati kuba Ernesto yaratumye tumenyana ntibivuga ko yatumye dukundana
Alpha ati: “Esther ni umuntu mukuru azi kwihitiramo, ntabwo twakundanye kuva mu bwana bityo nta gitangaza kirimo kuba twarakundanye yarabanje kumenyana na Ernesto ndetse hari n’abandi biganye cyangwa bamenyanye mu bundi buryo, ibyo ntibikwiye kuba ikibazo. Nta kibazo mfitanye na Ernesto n’ushaka ko tukigirana ntabyo azageraho, Esther nawe tubanye neza nta kibazo”.
Aba ni umukunzi wa Alpha witwa Esther Uwingabire, Ernesto ndetse na Alpha
Ku ruhande rwa Ernesto, avuga ko ubucuti bwe na Alpha burenze ubwo kuba bahurira mu kazi nk’umuhanzi n’umunyamakuru. Ernesto ati: “Turi inshuti bikomeye, ahubwo umuntu wazanye ibyo bintu bishoboka ko ari uwagize ishyari ry’ubucuti bwacu agashaka kuduteranya ariko ntabyo azageraho. Njye na Alpha turi inshuti zikomeye ushaka kuduteranya ntabyo azageraho ”.
Aho umunyamakuru Tidjara Kabendera yaba ahurira n’ibi bibazo
Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Rwanda Tidjara Kabendera nawe yavugwagaho kuba yaba afitanye ikibazo na Ernesto bigatuma uko bakoranaga mbere bafasha Alpha Rwirangira bitakibaho, uretse ibyo kandi umubano wa Alpha Rwirangira na Tidjara ubwawo ukaba utagaragara nk’uko byahoze mbere.
Tidjara, Ernesto na Alpha Rwirangira
Hari n’andi makuru dukesha inshuti ya hafi y’aba bose, avuga ko Tidjara ari we waba yaravuze iby’uko Ernesto na Alpha bapfuye umukobwa Esther kuko ari nawe muntu uzi iby’uko Ernesto yahuje Alpha na Esther, ibi bikiyongeraho kuba uyu munyamakuru Tidjara amaze iminsi atabanye neza n’aba bombi yaba Alpha na Ernesto, cyane ko no mu gitaramo cya Alpha giheruka cyabereye muri Hoteli Serena Tidjara atigeze ahakandagira kandi mbere byari bizwi ko Alpha Rwirangira na Tidjara Kabendera bari inshuti zikomeye kuburyo ntacyo Alpha yashoboraga gukora adafashijwe na Tidjara, nyamara muri iki gitaramo mugenzi we Ernesto we yari ahari.
Tijdara, Alpha na Ernesto bigeze kugirana ubucuti bukomeye buri gihe mu bikorwa byinshi bakaba bari kumwe
Ku ruhande rwa Tidjara Kabendera, yatangarije Inyarwanda.com ko nta kibazo afitanye na Ernesto ndetse na Alpha bakaba babanye neza, anongeraho ko Alpha ari umwana kuri we ndetse ko aho uyu muhanzi ari kugeza ubu abikesha Tidjara wabimufashijemo. Ku bijyanye n’umubano we na Ernesto, yavuze ko badakorana kuko umwe akora kuri Magic FM undi agakora kuri Radio Rwanda bityo bakaba ari inshuti bisanzwe. Naho ku bijyanye n’uko Ernesto yaba yarapfuye umukobwa na Alpha Rwirangira, ibyo avuga ko ntabyo azi ariko akaba azi iby’uko Ernesto ari we wahuje Alpha na Esther.
Alpha Rwirangira hari ibyo atavugaho rumwe na Tidjara Kabendera
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tidjara yadutangarije ko abanye neza na Alpha Rwirangira, ko baherukana vuba aha mu mpera z’icyumweru dusoje, ndetse bakaba bakunda kuvugana kenshi kuri telefone. Gusa Alpha we yadutangarije ko hashize nk’ukwezi kurenga batabonana, ndetse no mu byumweru bibiri bishize akaba yaranamwoherereje ubutumire ariko ntamubone mu gitaramo kandi kugeza ubu bakaba batarongera kuvugana ngo amenye icyatumye atitabira igitaramo cye.
Aha byari ku isabukuru ya Alpha Rwirangira, aho akikijwe na Tidjara ndetse n'umukunzi we Esther
Gusa Alpha Rwirangira avuga ko ababazwa n’uburyo Tidjara agenda amucyurira ngo aho ageze niwe uhamugejeje. Alpha ati: “Aho ngeze ni Imana yahangejeje, ndetse n’abanyarwanda bagiye bafata telefone zabo bakantora muri Tusker. Ubundi mbere y’uko njya muri Tusker nari umuhanzi ushaka kuzamuka, sinzi niba Tidjara yaba abyibuka ariko icyo gihe twigeze guhura mubwira ko ndi umuhanzi musaba ko yamfasha nkazamuka, icyo gihe ikiganiro cyarangiriye aho nta kintu yigeze amfasha. Nyuma mvuye muri Tusker maze kumenyekana nibwo Tidjara yongeye kumvugisha. Nyuma yaho yaramfashije cyane mu bikorwa bitandukanye kandi ndabimushimira ariko sinibwiraga ko bizaba ibintu azanyishyuza ngo agenda abincyurira, gusa icyo nemera ni uko aho ngeze ntahagejejwe na Tijdara ahubwo mpagejejwe n’Imana ndetse n’abanyarwanda. Nkimara kuva muri Tusker hari abanyarwanda bajyaga bambwira ko baraye amajoro bantora, abo bose sinabirengagiza ngo mvuge ko ari Tidjara ungejeje aho ngeze ubu”.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO