RFL
Kigali

URUKUNDO: Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/03/2017 10:06
6


Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko abagabo muri rusange bakururwa n’umukobwa w’imico myiza ariko abakobwa bo ntibakururwe n’umusore w’imico myiza, ahubwo ugasanga bahitamo kumugira inshuti isanzwe.



Twifashishije urubuga Elcrema mu kubagezaho zimwe mu mpamvu zituma abasore b’imico myiza bagorwa no kubona abakunzi.

1. Bakunda abakobwa badashobotse

Usanga akenshi abasore bafite imico myiza bahitamo gukunda umukobwa ucecetse, ugaragara nk’uwiyubashye cyangwa se ugaragaza imyitwarire y’abantu bakuru kandi abenshi mu bakobwa bameze batya bagira ingeso yo kwirata no kudapfa guhuza ibitekerezo n’abandi bantu.

2. Ntabwo bigirira icyizere

Abasore bitonda cyangwa se bafite imico myiza ukunze gusanga bahora biturije ariko muri bo ntibanagire umuhate wo gutinyuka kuvugisha abakobwa, bityo bikaba byatuma batabona umukunzi ku buryo bworoshye.

3. Nta dushya bagira

Abakobwa aho bava bakagera bakunda umusore uzi kuzana utuntu dushya. Abasore b’imico myiza rero usanga akenshi utwo dushya dushimisha abakobwa ntacyo baba batuziho, bigatuma abakobwa bababona nk’abatagira icyo bitaho.

4. Ntibaba bazi kuganira

Abasore bitonda usanga akenshi batazi kuganiriza umukobwa ngo bamwemeze, bamenye amagambo akwiye yo kuvuga ndetse no gusaba ibyo bakeneye ku mukunzi wabo mu buryo bukurura umukobwa. Ibi nabyo biri mu nzitizi zituma batabasha kubona umukunzi uhamye mu buryo bworoshye.

5. Abakobwa bakururwa n’umusore ukurura abakobwa benshi

Umusore witonda usanga abakobwa bamukundira imico ye myiza ndetse bakamwifuza nk’inshuti ariko byagera ku rukundo bakumva ntibyashoboka kubera ko abakobwa bakururwa n’umusore ugaragaza igikundiro kandi ukurura abandi bakobwa benshi. Ibi ni imbogamizi ku basore bitonda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habonimana Felicien7 years ago
    Mwampa Nibura Ingero2 Zutwodushya Mwabanukozepe!
  • Cadette7 years ago
    Mpora nsaba Imana Umusore w'imico myiza ndifuza ko Impuza n'umusore w'imico myiza,uwumva afite imico myiza kdi byukuri yaza tugakundana,0733000224,
  • kk7 years ago
    Uyu munyamakuru wagira ngo yambonye neza neza. Ibi bintu yanditse byose niko meze Imana yonyine niyo izamfasha kugira ngo nzabashe kubona umugeni
  • coco7 years ago
    Cadette wowe uri igicucu.umuntu wese aho yicaye aba yiyumvamo imico myiza.none ngo uwiyumva mo imivo myiza azaze....nta bwenge ugira
  • patrick7 years ago
    Ndumva arihatari ntange nuko ntimereye ndumva bizangora kabs Imana izafashe
  • Ndabir7 years ago
    Bs cadette Baba aramasogoro ntawabyizera





Inyarwanda BACKGROUND